Site icon Rugali – Amakuru

Barafinda yarabivuze agatoki kamenyereye gukomba gahora gakunje! Igice k’igishanga cya Bishenyi ku Kamonyi kigiye kwamburwa abagihingamo, bati “ntituzavamo”

Barafinda yarabivuze agatoki kamenyereye gukomba gahora gakunje! Igice k’igishanga cya Bishenyi ku Kamonyi kigiye kwamburwa abagihingamo, bati “ntituzavamo”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko abahinganga mu gice kimwe cy’igishanga cya Bishenyi bagiye kucyamburwa kigahabwa abandi bazakibyaza umusaruro kuko bo batabishoboye, bo bavuga ko batazakivamo kuko bafite ubukode bw’imyaka 40 kandi ikaba itararangira.

Hegitari zirenga 10 zagenewe ubuhinzi bw’imboga zamezemo ibihuru

Ni umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere bushingiye ku ibaruwa yohererejwe abagize Ishyiramwe Urumuri rigizwe n’abahinga muri kiriya gice cy’igishanga.

Iyi baruwa yanditse n’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, yasabaga ko bariya bahinzi bamburwa buriya butaka bugahabwa abandi bazabasha kububyaza umusaruro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée avuga ko hashize igihe kinini, iki gice k’igishanga cyaramezemo urwiri kubera ko batagikoreshaga.

Tuyizere yavuze ko  kuva aho baherewe ibaruwa  y’integuza, bariya bahinzi banze kuvamo bitwaza ko bafitanye amasezerano na Leta y’Imyaka myinshi yo kugihinga.

Yagize ati “Leta ni yo yari yabatije, ni na yo ishaka kugiha abandi bafite ubushake bwo guhinga imboga mu buryo bwa kijyambere bagemurira amasoko yo hanze.”

Perezida w’ishyirahamwe Urumuri, Sibomana Eugène avuga ko nta gahunda yo kuva muri kiriya gishanga bateganya kuko amasezerano bagiranye na Leta agomba kumara imyaka 40, bakabona kukireka cyangwa kugitiza abandi.

Yagize ati “Ubu urubanza ruri mu Rukiko rw’ikirenga dutegereje ikemezo ruzafata.”

Sibomana yongeye ko hari n’imashini yazanywe n’Akarere yangiza igishanga.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin avuga ko iki gishanga bagiye kugiha Koperative 2 z’Urubyiruko ndetse n’umushoramari w’Umunyamahanga ufite ubushobozi.

Ati “Ubuso bwose bagombaga guhingamo bwa hegitari bagombaga guhingaho bwamezemo ibihuru, twasanze nta musaruro abaturage bazabona duhitamo ko bagisubiza mu maboko y’ubuyobozi, kikabona kwegurirwa abandi.”

Gusa yaba ishyirahamwe Urumuri, Koperative 2 z’Urubyiruko n’uwo mushoramari w’umunyamahanga, kugeza nta n’umwe urakoresha kiriya gishanga.

Ubuyobozi bw’Akarere bwo bunavuga ko nta rubanza rw’iki kibazo ruri mu Rukiko rw’Ikirenga ahubwo ko ibivugwa na Sibomana Eugène ari ibinyoma, kuko inyandiko ibatiza n’iyo bandikiwe bacyamburwa bazifite, igisigaye bikaba ari ugukoresha ibyo amategeko ateganya kugira ngo bakivemo burundu.

Ikindi gice kidakoreramo n’iri shyirahamwe Urumuri gihinzemo igitunguru
Imashini yazanywe n’ubuyobozi bw’Akarere mu Cyumweru gishize itangiye guhinga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

 

Exit mobile version