Site icon Rugali – Amakuru

BARAFINDA SEKIKUBO FRED – AKARENGANE K’IBIHEKANE MU RWANDA

Barafinda Sekikubo Fred

Jean Ngendahimana

AKARENGANE K’IBIHEKANE MU RWANDA #IAMBARAFINDA. Nta muntu n’umwe yameneye ikintu cg ngo hagire umuntu muri famille we wareclamye ko amubangamiye. Nta muntu numwe kandi yahohoteye cg ngo amubwire nabi maze ajye kumurega mu butegetsi ko ari UMUSAZI.

Ariko kuberako avuga ibitagenda, anenga RPF atarya iminwa, iba ikoresheje RIB mu kumufungira ahatazwi, indi nshuro imubika mu mva irafunga. Iramutoteza, nkaho ibyo bitayihagije ihitamo kumutwara ku ngufu muri CARAES ibitaro by’abasazi INDERA imuteza ibishinge bitabaho, mu rwego rwo guhindanya ibyo yayinenze ngo abantu ntibabyizere ngo byavuzwe n’umusazi.

Mu kinyarwanda baca umugani ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya. FPR na RIB izo mbabazi murusha abo mu muryango wa BARAFINDA n’abaturanyi be, ku buryo iyo asaze bibabaza n’umuntu bataziranye nka RIB ni mbabazi ki? abanyarwanda bose si injizi. Ubu bugome bwanyu bwitwikirye imbunda, ni ikimenyetso cyuko kuyobora bibananiye #FreeFredBarafinda https://www.change.org/p/donald-j-trump-rwanda-lib%C3%A9rez…

Exit mobile version