Site icon Rugali – Amakuru

Barafinda ko ntawe yishe baramushakaho iki? Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugiye gusuzumisha Barafinda

Barafinda Sekikubo Furedi wa RUDA na Paul Kagame

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe runahata ibibazo Barafinda Sekikubo Fred, rwanzura ko ajyanwa gusuzumirwa mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera.

RIB yahamagaje Barafinda Fred ngo azayitabe ku cyicaro gikuru cyayo, tariki 10 Gashyantare 2020 ariko ntiyahagera.

Urwandiko RIB yageneye Barafinda ku wa 5 Gashyantare 2020, rwamumenyeshaga ko atumiwe ” ku itariki ya 10/2/2020, isaha ya saa mbili za mu gitondo ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’Ubugenzacyaha, aho dukorera. Tugusabye kuza witwaje uru rupapuro hamwe n’Irangamuntu.”

Nyuma y’ uko RIB ihamagaje Barafinda ngo agire ibyo abazwa ntiyitabe, yagaragaye mu bitangazamakuru byo kuri internet atangaza ko atazitaba ngo kereka ahamagajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko mu bisobanuro yatanze yagaragaye nk’ufite ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye IGIHE ko aya makuru ari ukuri. Mu magambo make yagize ayi “RIB yafashe umwanzuro wo kumujyana kwa muganga ngo asuzumwe.’’

Barafinda yibukwa cyane ubwo yatunguranaga ajyanye kandidatire mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017, ariko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igasanga atujuje ibisabwa.

Mu makuru akeruka kunyuza ku mbuga za YouTube, Barafinda asobanura uburyo aherutse gufatwa n’abakozi ba RIB ariko akaza kubacika. Mu bindi biganiro yagiye yumvikana anenga leta ku bikorwa nko gukuraho ibikorwa biri mu bishanga no mu manegeka, agakoresha n’andi magambo akomeye kuri gahunda zinyuranye.

Tariki 13 Kamena 2017, Barafinda yabwiye itangazamakuru ko yigeze kumara igihe avurirwa i Ndera ahakurikiranirwa abafite indwara zo mu mutwe, ariko ntiyasobanuye igihe yagiriyeyo cyangwa uko yahavuye.

 

Barafinda Sekikubo Fred agiye gusuzumishwa kugira ngo harebwe niba nta bibazo byo mu mutwe afite

 

Exit mobile version