BARAFINDA ATI : « POLITIKI NIYO NGANZO YANJYE, UBURYOHE BW’IBIHEKANE ». Ejo ku itariki ya 16 Nyakanga 2020, nyuma y’amezi atanu, RIB ya Kagame ijyanye Barafinda mu cyo yise kumuvuza i Ndera mu bitaro bivurirwamo abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, iyo RIB nyine yamugaruye mu rugo rwe i Kanombe. Abanyarwanda benshi bakunze umusaza Barafinda kubera akora politiki ibavugira berekanye ibyishimo byabo kandi berekana impungenge zabo z’uko Barafinda yaba ahagaze mu buzima bwe. Muri iki gitondo cyo kuwa 17 Nyakanga 2020 Barafinda Sikikubo Fred yavuganye n’ikinyamakuru Umubavu TV gikorera kuri murandasi.
Mu kiganiro cy’iminota micye, Barafinda yavuze ko yari abayeho mu buryo buteye impungenge cyane. Ahita anazirikana abandi banyarwanda bahura nk’akarengane nk’ake aho yibajije niba umuntu nkawe uzi gusoma no kwandika yarabayeho muri ubwo buryo, atavuze mu magambo, abatazi gusoma no kwandika baba bataragowe kurushaho?
Yasobanuye ko urugendo rwe rwari rukaze kandi rugikomeje aho bamutegetse kuzajya asubirayo buri byumweru bibiri na buri kwezi ati: “Impamvu ntizumvikana zose ziri munsi ya zeru”
Umunyamakuru w’Umubavu TV amubajije niba koko barasanze “ari umusazi” nkuko RIB yabitangaje, Barafinda yamusubije uko ibyo babigenzura, mu magambo ye yagize ati : ”Bagira imashini ipima umuntu bagasanga arwaye ? Ibyo byose ni ugutekinika ntibibaho”. Yabajje umunyamakuru w’umubavu TV niba uko babanye we ubwe abona arwaye. “Uko nari meze niko meze keretse niba haravutse Barafinda utari uw’umwimerere”.
Bamubajije uwishyuye ibitaro, yasobanuye ko uwamujyanye muri ibyo bitaro ari nawe wishyuye kuko yaranabifitemo inyungu kandi akishyura aniyishyura. Yagize ati: “Si umuryango wanjye, si abana banjye, si inshuti zanjye, si n’Abaruda cyangwa Abarudakazi” banjyanye ku bitaro.
Abajijwe ku by’imiti baba baramuhaye yasabye umunyamakuru kuzaza kumusura bakabivugana kuburyo burambuye kandi amwereka n’ubuhamya.
Ku bamukunda yabahumurije avuga ati : “Ndahari ndakomeye, nta mpugenge byatera, Imana yarandinze kandi iracyandinda, yakoze umuti, umuti niyo wawufungura ntufunguka ni umuti w’akataraboneka ni uburyohe bw’ibihekane”.
Abajijwe niba azakomeza politike, Barafinda yasobanuye ati: “Politike niyo nganzo yanjye, imyaka igice cy’ikinyejana maze politike niko kazi nzasigara nkora kugeza igihe nzahurira n’Imana nkayishimira ko yampaye politike nziza yantogoteraga mu rutirigongo”.
Barafinda yarangije ashimira abamubereye aho atari aho yagize ati : « Bagendaga basana aho ntari ndi, ubu nahasesekaye nanjye bigiye kuba uburyohe bw’ibihekane »
Umugore we yerekanye ibyishimo afite, yongera mu rya Barafinda agira ati : « Imana yakoze umuti, ati nawe [Umunyamakuru w’umubavu TV] hariya warahabaye urabizi uko umugore asigara ameze ». Yasobanuriye abakunda Barafinda ati: “Mu bitekerezo ni wawundi ariko k’umubiri urabona ya miti yaramubyibuhishije ukuntu. Abaruda n’Abarudakazi nabo bishimye”.
Constance Mutimukeye