Site icon Rugali – Amakuru

Bapfa kutatubwira ko biyahuye gusa! Shadyboo na Bruce Melodie bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Bapfa kutatubwira ko biyahuye gusa! Shadyboo na Bruce Melodie bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yemereye Kigali Today ko aba bombi bafungiwe kuri imwe muri sitasiyo za Polisi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati “Ni byo, bafungiwe kwangiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku”.

Shadyboo asanzwe ari umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram. Naho Bruce Melodie, afunzwe nyuma yo gutaha bwije akarenza amasaha yateganyijwe (saa tatu), bikavugwa ko yafatiwe mu Mujyi wa Kigali atwaye imodoka yihuta cyane.

Aba bombi mu mpera z’icyumweru bari bagiye gusura umuntu, bahageze ngo bacuranga imiziki isakuza cyane, ndetse mu gutaha barenza amasaha yagenwe (saa tatu), ari na bwo baje gutabwa muri yombi.

Inkuru yasohotse ku igihe.com

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.

Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.”

Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”

Bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama. Uwo munsi ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.

Ni mu gihe ShaddyBoo usibye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.

Exit mobile version