Site icon Rugali – Amakuru

Bapfa kutamufungira aho Kagame aboheye Diane Rwigara -> Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo umwe utaruzuza imyaka y’ubukure, yamaze kugezwa mu bushinjacyaha. Robert Mugabe yatawe muri yombi ku wa 10 Nzeri nyuma y’ikirego kivuga ko yasambanyije abakobwa babiri bavukana barimo umwe utaruzuza imyaka y’ubukure.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavuze ko Mugabe akekwaho gusambanya abakobwa babiri, umwe w’imyaka 19 akamutera inda nyuma akamushakira imiti yo kuyikuramo. Murumuna we bivugwa ko we afite imyaka 17 y’amavuko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yatangarije IGIHE ko idosiye ya Mugabe yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Mugabe ni Umuyobozi w’Ikinyamakuru Greatlakes Voice. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye yaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze y’u Rwanda.

Ingingo ya 190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, isobanura gusambanya umwana nk’imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Naho ingingo ya 191 ivuga ko ‘umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko’.

Source: Igihe.com

Exit mobile version