Iri bendera Nsengiyumva yarimanuye ku Kagari ka Kanyanza, nyuma y’uko yari amaze kwishyuza amafaranga yakoreye ubwo yaharindaga nk’umuzamu mu gihe cy’iminsi 10, ntibayamuhe.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Gicurasi 2016, ni bwo Nsengiyumva yageze ku Kagari ka Kanyanza agiye kwishyuza, batayamuhaye arataha, aza guhengera batareba ararimanura, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Juvenal yabivuze.
Ati “Yahanyuze hari nka sa mbiri, aca umugozi araritwara, hanyuma abazamu bari bahuze gato barebye bararibura bahita bampampagara, tujyayo bampa ayo makuru turamushakisha kuko hari ahantu yari yaragiye gutura mu Murenge wa Gashenyi duhita tuvugana n’abayobozi baho baramufata.” Soma Ibikurikira