Hashize imyaka 2 nanditse hano ko hari umupango wo kwirukana Paulo Gitwaza muri Zion Temple yashinze uwe ubwe kandi ifatwa nk’umutungo we bwite. Ubwo nabyandikaga nkuko bisanzwe naratutswe karahava ngo ndabeshya.
Ubu ndatekereza ko ntamunyarwanda utarumvise ko Gitwaza aherutse kwirukana abashumba bamwe yarafatanije nabo kuragira umukumbi w’intama za Zion Temple. Andi makuru anemeza neza ko yabikoze avuye guhungisha umuryango we.
Bucyeye ntawutazi inkubiri yabaye 2015 aho abapasitoro bagiye bambikwa amapingu izuba riva bakakurwa kuruhimbi/aretari bagateshwa intama baragiye bakajyanwa sitasiyo za polisi ngo aho basengera basakuzaga. Icyo byari bigamije nabyo narabyanditse nimubishaka hano kuri fb yanjye murabihasanga.
Ibyo nkaho bidahagije ubu nandika ibi ibitamgazamakuru bya hano mu Rwanda birimo kutubwira ko abapasitoro ba ADEPR bari mumunyururu; Intorero Inkurunziza harimo bombori bombori abashumba barimo gushaka kuricamo 2; muri Restauration umutungo bwite wa “Apotre” Masasu ishyamba si ryeru abashumba bamwe barashaka ko ricikamo 2; ibyo muri Islam ntabwo turabyibagirwa Gahutu Abdulkarimu yakubiswe Coup d’Etat yisanga ari mumunyororo abashehe bandi nabo baburirwa irengero, 1 araraswa izinda ntama zomuri Islam zisanga mumunyororo namagingo aya.
Kiliziya nayo ntiyasizwe inyuma ntawutibuka Intwarane ya Yezu na Mariya urwo zaboneye i Kigali ubwo ziyemezaga kujya gusura Nyakubahwa Paulo Kagame. Zisanze mumunyororo nyamara zari zatumwe na Mariya kuri Paulo Kagame nuko bibagirwa ko intumwa iticwa.
Byose byahawe umugisha no gukura mu Itegeko Nshinga ijambo Imana ndetse mundahiro zimwe na zimwe interuro “Imana ibimfashemo” yarasibwe.
Intama aho ziva zikagera ibyo zagiye zibirebera n’amaso ntanugutabaza Imana ntanokwamagana uwo Satani irimo kuvuyanga umurimo w’Imana n’Itorero mu Rwanda.
Uko guceceka niko kugiye gukururira uRwanda umujinya w’Imana.
Kanuma Christophe