Abasenga musengere u Rwanda n’abanyarwanda kuko ibibategereje mu minsi iri mbere ni akaga. Muti gute? Izi modoka za Volkswagen ninde mu nyarwanda uzazigura kandi hari izamacye zivuye Dubai ndetse n’ibibazo tuzi by’ubukungu biri mu Rwanda? Ikindi mwese murazi uburyo Kagame amaze kubiba urwango mu Burundi, Congo, Tanzania none ageze Uganda murumva arinde muri ibi bihugu uzaza kugura izi Volkswagen aziko ashobora kuyigura muri Kenya?
Dore icyo Kagame n’agatsiko bazakora kugirango babeshye iyi sosiyeti ya Volkswagen ko yaje gukorera mu gihugu kirimo amafaranga. 1. Buri mucuruzi wese bazamusaba kugura iyi modoka ku ngufu. 2. Buri kikgo cy’ubucuruzi bazagitegeka kugura iyi modoka ku ngufu. 3. Buri wese uhembwa agatubutse bazayimukopa ku ngufu maze bajye bayakuraho ku kwezi. 4. Leta izasesagura amafaranga iguramo amamodoka idakeneye.
Uzibeshya akanga kugura iyi Volkswagen ku ngufu bazamuteza ya Rwanda Revenue yabo n’ibindi mwese mutayobewe. Niba mwese mwibuka uko byari bimeze mu gusahura utwanyu ngo murashyira mu kigega Agaciro, ntacyo murabona kuko izi modoka muzazigura ku ngufu bitinde! None se ko nta NTORE iganya ko niyo iganye bayimena umutwe izindi zireba zigakoma amashyi!
By Chris Kamo