Site icon Rugali – Amakuru

Banyarwanda Kagame yaratwiyeretse …. mwe mumunambyeho iyo byibuze aba yabimenyaga basi akabibubahira!

Dore nk’ubu amadini yose mwamugiye inyuma mwikorera inkangara ngo akunde anambe kubutegetsi abandi mwirirwa mu musingiza mumwita igitangaza ariko ntibimubujije kubacunaguza!!! Aha mwaraduhemukiye abantu nkatwe tutifuza kubona abakozi bitwa ab’Imana bajya gushyigikira umutegetsi ufite inenge zitabarika mu miyoborere ye mugashyigikira ukwima kwe kandi muatayobewe igitugu cye!! Ariko ibyo tubirenze amaso maze mbibarize nti ubu umwaka utaha agarutse kugusaba kwikorera indi nkangara wasubira? Utinyutse kongera waba ufite ikibazo mu miyoborere!!

Uyu mugabo n’inkomamashyi ze bafatanije bajujubije abanyarwanda none bageze no mu mukumbi w’Imana barawutatanije reka ntiwareba!!! Mukwiye gushyira hamwe mukamwamaganira kure mu cyubahiro cye … muharanire ko insengero zose zikwiye gufungurwa ntayandi mananiza sinumva ukuntu umurenge wose nta muntu numwe utunze imodoka usibye gitifu ariko warangiza ugasaba urusengero kubaka parking ukoresheje amapaves …. abakirisitu 90% basengera muri urwo rusengeramo ni abakene batagira n’igare muribo ninde ukeneye parking ya sima (Cement)?

Mu byukuli amatorero yafashije u Rwanda gutera imbere akwiye kubyubahirwa!! Iryo terambere murata mwagezeho iyo hataba amadini nka Methodiste, ADEPR, Adventist, EPR, Baptistes, Islam, Catholic…. hari ibitaro amashuli cg amahotel tuba tudafite! Hari abana baba batiga abarwayi baba batavurwa …etc mububahe rero niba koko u Rwanda ari igihugu gikataje mu iterambere!

Ariko kandi nkubu mushyize hamwe ibyo bitaro ayo mashuli izo hoteli mukabifunga …. Sorry nibutse ko yabarasa kumanywa y’ihangu sinshaka kujya mu kiriyo! Ariko nguwo Kagame dutunze ntahwema kubabwira ko aricyo kibazo kinini u Rwanda rufite ubu!

Yanditswe na Pam Philios

Exit mobile version