Site icon Rugali – Amakuru

Banyarwanda banyarwanda kazi twemere tuyoborwe na Ange Kagame?

Amakuru dukura mu bantu benshi batandukanye bizewe bo mu cyama kandi ubona ajya guhura n’ibyo Padiri Nahimana amaze iminsi avuga ndetse n’ibyo abantu benshi ku mbuga nkoranyamabaga bavuga nka Gakwerere n’uko Kagame ashobora kuba afite uburwayi arimo ahisha abanyarwanda. Muri bimwe bivugwa, harimo ko muri iyi minsi Ange Kagame asa nk’aho ariwe uri gutegurwa gusimbura ise Kagame kuyobora u Rwanda. Ibi byagaragariye mu buryo umutekano we wakajijwe cyane. Ubu noneho iyo agiye ahantu aherekezwa n’imodoka esheshatu mu gihe mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka yabaga aherekejwe n’imodoka zitarenze ebyiri.

Muri make icyo ibi bigaragaza nuko yaba ariwe ise yahaye ububasha n’ubushobozi mu kuyobora igihugu cy’u Rwanda kuko akenshi ise Kagame aba adahari cyangwa afite ububare bwinshi bw’umutwe ahanganye nabwo. Amwe mu makuru twashoboye kubona mu bantu bacu batandukanye bo mu mbere n’uko Kagame yaba yarabazwe ikibyimba cyo mu bwonko mu minsi yashize ndetse ayo makuru akaba atubwira ko mu kwa kane k’uyu mwaka yagiye mu rugendo rw’ibanga mu Bwongereza nkuko Padiri Nahimana n’abandi benshi babivuze.

Abo bantu batubwiye ayo makuru yo mu mbere bavuga ko nyuma y’urwo ruzinduko mu Bwongereza Perezida Kagame amaze kujya muri Israheri inshuro 2 agiye kwivuzayo. Mwibuke ko guhera mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka, umunsi umwe barabeshyaga ngo hari inama Kagame yakoze bagakoresha amafoto y’impimbano ku buryo guhera icyo gihe asa n’utaraboneste kenshi kereka amwe mu mashusho atararengeje iminota itatu nyuma y’uko abakogomani bandikaga ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yapfuye. Muri ayo mashusho wabonaga Kagame ananiwe cyane ari no kwiruhutsa buri kanya.

Kuba rero ntagikorwa kigaragara ngo babeshyuze ibivugwa hirya no hino kandi abantu benshi bakaba bamaze kubyemera nk’ukuri n’uko niba ntagihindutse ngo biyemeze kurwanya ibyo twakwita ibihuha bizaba ari ikimenyetso simusiga ko hari ikintu bikanga cyangwa koko barimo bahisha abanyarwanda.

Banyarwanda twemere tuyoborwe na Ange Kagame? Mu gifaransa baravuga ngo “tel père, telle fille”. Uko muzi Kagame n’iko n’umukobwa we Ange Kagame ameze. Ubugome, uburakari, ubwicanyi n’ibindi. Mwibuke abaturage barashwe kuri Muhazi bitegetswe na Ange Kagame ngo kubera baje gushungera bakamureba aho yarimo yoga mu kiyaga. Ange Kagame yageze ikirenge mu cya se Paul Kagame.

Ese ubundi Kagame yakwemeye akarekura ubutegetsi ahasigaye hagakurikizwa amategeko. Ko na Ange atazaruyobora. Abanyarwanda bamwe barasenga Imana bavuga ngo Kagame Imana imufashe akire ngo ntapfe gutyo, kuko bifuza ko nawe ajya mu rukiko agacibwa urubanza ku byaha yakoreye abanyarwanda.

Francis Kayiranga

Exit mobile version