Site icon Rugali – Amakuru

Banyarwanda baba mu bihugu byo mumajyepfo y’Afurika murasabwa kwirwanaho

Mukomere cyane, nakomeje kwibaza ibibazo impunzi z’abanyarwanda muri SADEC (Zambia, Malawi, Mozambique) zifite byaranyobeye. Ese buri gihe ko bavuza induru ngo abantu b’i Kigali babagezemo ubundi habura iki ngo namwe mubereke ko mushoboye?

Ni nde wababwiye ko abicanyi bo badapfa ku buryo abantu batagera kuri 50 batitiza Community ya SADEC yose? Ngo mubaha amafaranga mwigura, ayo mafaranga mutanga yafasha gukemura ibibazo by’umutekano. Ese 700$ harimo imbunda zingahe zabafasha guhanga n’abo bajura n’abicanyi?

Ese ubundi ninde wababwiye ko baba batumwe na leta ya Kigali? Kuki batakwitwikira uwo mwambaro bagamije gusiga leta ya Kigali icyasha?

Umwanzuro

Banyarwanda baba mu bihugu byo mumajyepfo y’Afurika murasabwa gukura mukumva ko ntawundi muntu uzakemura ibibazo byanyu nimwe ubwanyu:

1.Muhitemo kubaho muhakwa n’uwo mwahunze mukomeze kumuha utwanyu twose mumusabe kuramba no kuramuka. Gusa iyi nzira iragoye kuko bizasaba gukena no kubaho nabi, gukura abana banyu mu mashuri ku buryo abona(uwo meahunze) ntacyo mumutwaye nta n’icyo mwimariye.

  1. Muhitemo kwishyira hamwe mwirwaneho mukoresheje uburyo ubwo aribwo bwose, mukorane na community y’abaturage bo mubihugu murimo, abashinzwe umutekano n’iperereza babafashe guhangana n’abagizi banabi.
  2. Amafaranga mufite abafashe gushaka inshuti mu bayobozi n’abavuga-rikijyana b’ibihigu mwahungiyemo bazajya babafasha gukora ubuvugizi.

4.Amafaranga mufite muzayakoreshe mwishyurira abana banyu mu mashuri meza ku buryo ejo cyangwa ejo bundi bazaba bafite ubushobozi bwo guhangana nabo babahiga. Mwibuke ko ababahiga babakangisha ko ari abasirikare, namwe abana banyu mu bajyane mu mashuri meza yagisirikare kdi arahari. Abo bana kdi mujye mubabwira ko bafite igihugu cyabo mubasobanurire n’impamvu yatakibamo.

5.Muzakore urutonde rw’impunzi zikorana n’abo bantu murugeze mu nzego zishinzwe umutekano musabe ko bakurwa muri mwe cyangwa mujye mubikosorera.

Samir Rose

Exit mobile version