Site icon Rugali – Amakuru

Banyamulenge vs Bafuliru

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aremeza ko imiryano ikaze ikomeje gutikiza inganda nkuko abarundi babivuga cg ikomeje kubica bigacika muri Kivu y’Amajyepfo hagati y’umutwe w’amabandi babanyamulenge witwa Gumino n’umutwe w’amabandi babafuliru bitwa Mai mai (Aoci).

Amakuru akomeza yemeza ko abantu benshi bamaze gutakaza ibyabo n’ababo bazira iyo mitwe ibili y’amabandi.

Uwungirije regiment militaire ya 3 407 ariyo igenzura ako gace Colonel Bizuru Tito yatangarije itangazamakuru ejo ko Leta yohereje ingabo zo kujya hagati kugira ngo Abanyamulenge n’Abafuliru batamarana.

Gusa icyo twababwira n’uko umwe mubanyapolitike witwa Shabani Iddy ubarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aherutse gutangaza ko muriyo mirwano hagaragayemo ingabo z’uRwanda ngo ko ari nazo zikomeje guteranya abo baturage bari basanzwe babana neza. Aya makuru yuko haba harimo ingabo z’uRwanda ntaruhande narumwe rwari rwayemeza kandi ntakimenyetso na kimwe twari twabibonera.

Uko biri kose abantu bakomeje guhunga,inka zabanyamulenge zikomeje gutemagurwa, ndetse n’abantu bakomeje gupfa ari benshi ariko Leta igasa niyicecekeye.

Abasesenguzi bemeza ko iyi mirwano ya hato na hato muri Kivu iri mumugambi muremure wo kugira Kivu igihugu cyigenga, bakomeza bemeza ko muguteza intambara za hato na hato bigamije ko abaturage bazageraho bakarambirwa bityo bazahamagarirwa gutorera referandumu ko Kivu yakwigenga kugira ngo ibone amahoro abaturage bazaba barambiwe intambara bakazatora Yego batazuyaje. Mbese ni tekiniki nkizakoreshejwe Sudani y’Epfo kugeza yigenze.

Turamagana izi ntambara zaya mabandi twivuye inyuma kandi turasaba Leta ya Congo na Monusco gusobanurira Isi ibirimo kubera Haut Plateaux hagati y’abafuliru n’abanyamulenge.

Umunsi mwiza

Christophe Kanuma

Exit mobile version