Leta ya Kagame hari ibintu byinshi ikora bigaragaza ko nta rukundo ifitiye abo ibikoreye ariko rimwe na rimwe wareba ugasanga bihabanye nibyo babeshya cyangwa babwira abanyarwanda n’amahanga.
Urugero rwa hafi nibyo baherutse gukorera abaturage hirya no hino muri Kigali babeshya ko batuye mu bishanga noneho babasenyera babeshya ko bashaka gukiza ubuzima bwabo ngo imyuzure itewe n’imvura itabahitana. Ariko nta munyarwanda utaziko ibi ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ntawe utaziko nkabari batuye muri Bannyahe basenyerwa kubera ko leta ya Kagame ishaka ubutaka bwabo. Ikindi muri Bannyahe begereye aho abakize muri Kigali batuye kuburyo kubimura arinkaho abo bakire bavuze ngo mudukize uriya mwanda.
Tugarutse kubyo twavuze dutangira byerekana ubugome n’urwango leta ya Kagame yerekana rimwe na rimwe iyo bakoreye ibikorwa bigayitse abaturage ishinzwe kurengera nuko abo basenyeye batigeze babamenyesha ndetse nta nubwo bigeze babaha ingurane yaho bari bubatse.
Namwe muri bubyiyumvire mu makuru yatambutse kuri BBC Gahuza turi buze kubabashyiriraho, mwiyumvire namwe aho abaturage bimuwe ku ngufu nyuma yo gusenya amazu yabo bataka ubukene bwinshi ndetse bamwe badafite niyo berekeza. Uwavuga ndetse ko bishoboka ko bamwe muri aba bimuwe hari abahatereye ubuzima ntiyaba abeshye.
Birumvikana ko abenshi muri aba basenyewe ari abakene kandi abenshi baba bafite uburwayi bagendana noneho hakwiyongeraho niba harimo abari bageze muzabukuru, nta kuntu hingereyeho kutarya no kutabona aho uryama bitabaviramo no gupfa.
Ntawanze ko leta ya Kagame irengera abaturage cyangwa ibimura igamije kubaka ibikorwa byagirira abanyarwanda benshi akamaro ariko nibikore hakurikijwe amategeko kandi yirinde guhohotera abo ishaka kwimura.
Biraruhije kwizera leta ya Kagame mu kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bayo cyane cyane nyuma yibyo ibakorera harimo kubica, kubashimuta cyangwa kubafunga nta cyaha harimo ndetse no gukurikira no kwicira hanze abanyarwanda biyemeje kuyihunga.
Nta kibabaza nkuko uribubyumve muri aya makuru kuri BBC Gahuza aho abaturage bataka ariko uwo batakira ariwe wabashyize mu byago barimo. Bamwe barataka ubukene buvuye mu buryo bahohotewe na leta ya Kagame kandi nibura iyo babateguza cyangwa bakabaha ingurano ntabwo ibi birimo kubabaho byari gushoboka.
Ariko kubera itekinika n’ibinyoma bya leta ya Kagame, sinzi niba uzigera wumva aho iyi leta ya Kagame ivuga ko hari ingaruka mbi zabaye kubo bimuye ku ngufu bamaze no kubasenyera. Hari igihe tunenga leta ya Kagame bamwe bakibwira ko dukabya ariko namwe nimwiyumvire aba baturage basenyeye mwumve niba hari icyo tubeshya.