Site icon Rugali – Amakuru

Bamwe mu Nkotanyi twibagirwa vuba koko! Iyo hatabaho Gen Fred Rwigema, ntabwo umunsi wo kwibohoza taliki ya 4 Nyakanga wari kubaho

Nk’ Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wagize uruhare ruto mu kubohoza igihugu cyacu, birababaje kubona twizihiza umunsi twafashe Kigali taliki ya 4 Nyakanga 1994 ariko ntitwibuke cyangwa ngo tunashimire tubikuye k’umutima umuntu wagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu munsi ubaho. Uwo muntu nta wundi ni Gen Fred Rwigema.
Nagize amatsiko yo gusura ibinyamakuru byose byo mu Rwanda: Igihe.comKigalitoday.comUmuseke.rwImvahonshya.co.rw, kugira ngo ndebe nibura ko hari kimwe muri ibyo binyamakuru cyagize ubutwari bwo kwibutsa abanyamuryango uwo twagobye gufata nk’intwari kuri uyu munsi. Ariko ikibabaje kurushaho, nuko Afande nawe atagize ubutwari bwo kuvuga izina rya Fred Rwigema ahubwo akivugira ibindi.
Ntabatindiye rero banya muryango, ndabasaba twese ngo tuzirikane intwari yacu Fred Rwigema kuko iyo tutamugira sinzi ko ubu tuba twicaye muri Kigali.
Alphonse Rutabingwa
Remera, Kigali
https://youtu.be/_EgYECteRrM

Exit mobile version