Yanditswe na Jean Claude Ndayishimye
Ishuri rya NATEK
Dr Hafashimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari na Kayumba Patrick, ushinzwe ubutegetsi n’Imari (DAF) bo muri Kaminuza yahoze yitwa INATEK, bafunzwe n’igisarikare cy’u Rwanda aho bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo.
Mu kiganiro kigufi amaze kugirana n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yemeye ko abo bayobozi bombi bafunzwe.
Akomeza avuga kugeza ubu abo bayobozi bombi Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rubakurikiranyeho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Kaminuza.
Lt Col Ngendahimana avuga ko impamvu bari mu nkiko za Gisirikare ari uko harimo umusirikare ufite ipeti rya Liyetona, ari we Dr Hafashimana Emmanuel.
Yagize ati “Barafunze, harimo umwe w’umusirikare wakoraga yo, ariko yari yaratijwe.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ntiyagize byinshi avuga ko ifungwa ry’aba bagabo ariko atubwira ko kuri uyu munsi ari bwo hateganyijwe urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Mu munsi ishize iri shuri ni bwo ryahinduye izina ubu rikaba ryitwa UNIK.
Source: Izubarirashe.rw