Site icon Rugali – Amakuru

Bamwe mu bavandimwe b’impunzi za Kiziba baratabariza

Dore inkuru ibabaje yatugezeho kuri Rugali ivuye mu nkambi ya Kiziba aho uyu muntu utashatse kwivuga izina yatwoherereje atabariza abari mu nkambi ya Kiziba ubwo abasirikari ba Kagame bari binjiye muri iyo nkambi. Tukaba dusaba uyu muntu watwandikiye ko niba yifuza kutugezaho aya mafoto yakoresha imbuga nka Facebook kuko aribwo azagera ku bantu benshi. Isomere uko uwo mukunzi wa Rugali yanditse hasi:

“Munkambi ya Kiziba birakomeye bamaze police imaze gufata abasore benshi (babashiramo amapingu) ntawuzi icyobagiye kubakorera. Numunara wa telephone bawuciye ntaphone zirigukora. Harimo impunzi zimaze gukomereka bitewe namasasu avanze nibyuka biryana mumaso police irigutera mumpunzi.

Mfite amafoto yabanwe mubakomeretse ndiguhambwa nabagenzi banjye bariyo. Iyinkuru nimpamo namwe muraza kubyibonera nimukora ubusesenguzi bwanyu cg mukaba mwafatisha bamwe mubayobozi binkambi kuri telephone nibibakundira.”

Exit mobile version