Site icon Rugali – Amakuru

Bamwe mu basomyi b'ikinyamakuru UMUSEKE barasaba Kagame kwiheraho agabanya ingendo zo hanze

  1. Simba Jean

    March 12, 2016 at 2:14 pm

    Ariko president abanze atange urugero nawe agabanye indendo ze. Nibyiza abanze yihereho n’abandi bakurikire.
    Likes(17)Dislikes(3)
    • masamaki

      March 12, 2016 at 2:36 pm

      @SimbaJean Perezida wacu agira ingendo zumvikana cyane kandi inyungu zazo ziba zigaragara ku gihugu, kereka niba ushyizemo ingendo ze wenda ku giti cye, kandi nazo ntazo nzi kuko iyo akeneye kuruhuka akenshi ajya iwe kuri Muhazi.
      Perezida kagame ingendo ze rwose zose ziba zifitiye igihugu akamaro, nta rugendo rudafite icyo ruvuze ku gihugu nzi ajyamo
      Likes(5)Dislikes(19)
      • amanda

        March 12, 2016 at 4:44 pm

        As if ariwowe umukorera agenda . What do you by saying ngo “nta ngendo nzi akora zidahagaririye inyungu ” does he inform you every time he is traveling?
        Likes(7)Dislikes(1)
  2. alexis

    March 12, 2016 at 4:02 pm

    Ibyo avuga nibyo ariko nanone nawe nabanze abahe urugero rwiza nawe aragenda bikabije.agabanye ingendo nityo nabo bazaboneraho bazigabanye.
    Likes(14)Dislikes(2)
    • Rukundo

      March 12, 2016 at 5:45 pm

      Ariko ngirango abenshi ni ababa bamuherekeje. Niba baba bitumiye nibasigeho kabisa.
      Likes(7)Dislikes(0)
  3. Simba Jean

    March 12, 2016 at 6:42 pm

    Uko mbizi abayobozi bakuru bagiye mubutumwa babanza gusingirwa Na president,cyangw premier minister.niba rero abasinyira kandi abona bagiye mungenzo zamafuti, ubwo ni amakosa ye.
    Likes(5)Dislikes(2)
  4. Mugeni

    March 12, 2016 at 7:14 pm

    HE nawe niyihereho, kuko u Rwanda rufite ambasade hirya no hino ntampamvu yo guhora agenda cyane. kuko ibyo aba agiyemo byinshi ambasade zabikora kuko nicyo zibera bitabaye ibyo ambasade zakurwaho.
    kenshi Kagame ngo yagiye US gutanga ikiganiro Harvard ubundi ngo yagiye US gufata igikombe yahawe…. ibi rwose yabigabanya bigakorwa mubundi buryo.
    ingendo hanze zirakabije cyane kubayobozi kandi wareba inyungu zitanga ugasanga ntifatika.
    ikindi mission z’imbere mu igihugu nazo zirakabije kandi ntizisobanutse. umuyobozi runaka akagenda nka Rubavu cg ahandi akahamara icyumweru cyose ukibaza arimo gukora iki cyatuma amara icyo gihe cyose ukakibura kandi niko akayabo kamugendaho kaho yaraye ibyo yariye hakikubitaho na missions fees, hakeneye impinduka zikomeye ingendo imbere mu igihugu no hanze yacyo zikigwaho neza naho ubundi ziradusenyera.
    nibyinshi bikenewe gukorwa. nk’iyi nama ubwayo nayo yatwaye akayabo kuko ba ambassadors kuza i Rwanda bava hirya no hino ku isi aho bakorera baje kuri mission, hari amatike y’ingendo, ibyo barya hakiyongeraho mission fees kuko bari mubutumwa bw’akazi.
    Twizereko nk’abayobozi muribugire byinshi muhindura.
    Murakoze
    Likes(7)Dislikes(1)
  5. Kagabo

    March 12, 2016 at 7:40 pm

    Reka gukoza agati muntozi, uburundi si RDC.
    Likes(0)Dislikes(1)
  6. Rwema

    March 12, 2016 at 7:51 pm

    Ariko se muravugisha ukuli koko H.E yavuze kuby’Ingendo zo hanze? Byaba bitangaje cyane. Nako ntibyumvukana. Ejo bundi siwe watubwiraga Boston ngo baba bahahira igihugu ra?
    Likes(0)Dislikes(1)
  7. ruvusha

    March 12, 2016 at 8:52 pm

    ahubwo ize HE nizo zikwiye guhagarikwa kuko ziri very expensive, delegation ye ninjya hasi y’abantu50 ni bura including security guards agahishyi ajyana nabo
    Likes(1)Dislikes(1)

    Ibya Mission z’abayobozi bigomba guhinduka, abo bidashimishije…Alhamdulillah – P.Kagame

    Gatsibo – Avuga ijambo ritangiza umwiherero wa 13 w’abayobozi uri kubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro Perezida Kagame yavuze ijambo rikubiyemo bimwe mu bibazo bireba abayobozi birimo ikibazo cy’abana bo ku mihanda, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikibazo cy’imikorere mibi mu bayobozi, ruswa, ikibazo cy’abahombya Leta, ndetse anavuga ko agiye kwigira kuri Perezida Magufuli ku kugabanya ibyo Leta itakariza mu ngendo z’abayobozi aho kuri ibi yagize ati ‘abo bishimisha n’abo bidashimishije…Alhamdulillah’. SOMA INKURU YOSE

Exit mobile version