Bamwe mu Barundi birukanywe mu Rwanda, bashinja u Rwanda ko rwabirukanye rubakekaho kuba intasi z’u Burundi, mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko abirukanywe ari abari bamaze igihe kirekire badafite ibyangombwa.
Ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, bishimangira ko abarundi birukanywe mu Rwanda kuwa Kane no kuwa Gatanu w’icyumweru gishize babarirwa muri 400, bakaba baraje basanga abandi birukanywe mu minsi ishize bose hamwe bakaba babarirwa mu 1700.
Umwe mu birukanywe utarashatse gutangaza amazina ye, yabwiye Reuters ko abirukanywe ari abakekwagaho kuba ba maneko b’igihugu cy’u Burundi. Yagize ati : “Dushinjwa ko twoherejwe na Guverinoma y’u Burundi, tuzanywe no kuneka u Rwanda.”
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ariko, abayobozi batandukanye basobanuye kenshi ko abirukanywe ari abanyamahanga bari bamaze igihe kirekire baba mu Rwanda badafite ibyangombwa, ndetse ibyakozwe bikaba bitareba Abarundi gusa.
Ukwezi.com