Guverinoma y’u Rwanda yafashe bamwe mu miryango ya Brigadier Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba. Impamvu y’ifatwa ry’abo bantu ntiziramenyekana. ChimpReports iravuga ko abashinzwe umutekano bakomeje kugira impamvu y’ifatwa ryabo ibanga. Murabo bafashwe harimo uwitwa John Museminali umushoramari akaba n’umugabo wa Rosemary Museminali. Ibintu birashyushye kuva umufasha wa john Museminali ari we Rosemary Museminali ari umuntu ukomeye mu rwego mpuzamahanga.
Madame Museminali n’umuyobozi w’impano zivuye hanze mu muryango mpuzamahanga UNAIDS. Mbere yo kuza ku mwanya w’ubuyobozi, kuva mu mwaka w’2011 kugera mu mwaka w’2018 yari ahagarariye UNAIDS mu muryango w’ubumwe bw’Afurika no mu muryango Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye (United Nations Economic Commission for Africa). Kandi yabaye umunyamabanga wa Leta mu by’ubutwererane n’amahanga aza no kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu mwaka w’2005 kugera mu mwaka w’2009.
Yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’ubwongereza no mu gihugu cya Irland y’amajyaruguru n’ibihugu bya Scandinavia guhera mu mwaka w’2000 kugera mu mwaka w’2005. Guhera mu mwaka w’1994 kugera mu mwka w’1999 yabaye umunyamabanga n’umuyobozi wa servisi sosiyali wa Red Cross.
Undi wafashwe n’umuvandimwe wa Lt Col Hassan Lumumba. Bombi bakaba ari abishywa ba Col Byabagamba. Hari undi polisi yafashe utaramenyekana neza bakeka ko ari umuvandimwe wa Mary Baine, umufasha wa Col Byabagamba. Baine yabaye komiseri generari w’ikigo gishinzwe imisoro (Rwanda Revenue) kugera mu mwaka w’2011. Nyuma yaje kwibagirana muri FPR amaze kwerekana ko adakurikira imirongo ya FPR.
Umuntu ufite amakuru y’imvaho utarashatse kumenyekana yatwibiye ibanga ko abo bose bafungiwe muri za kasho z’umutamenwa zirinzwe cyane. Barashinjwa kuba barateguye umugambi wo gutorokesha Col Byabagamba ufungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe. Inshuti ze zakomeje kwibaza uburyo zamutorokesha. Turacyategereje amakuru ingabo z’igihugu zizatanga.
Biravugwa ko abayobozi b’u Rwanda batashimishijwe n’ijurira rya Rusagara na Byabagamba mu rukiko rw’ubutabera rw’Afurika y’i Burasirazuba kuri iryo fungwa ryabo. Ingabo z’igihugu RDF yatangaje mu minsi ishize ko bafite umugambi wo kubashinja ibindi byaha bakoze bari muri gereza. Ingabo z’igihugu zatangaje ko Col Byabagamba akekwaho ibyaha bigendanye no gutanga ruswa mu gikorwa cyo gutoroka gereza.
Ibyo byaha biracyakorwaho ubushakshatsi. Ingabo z’igihugu zemereye abaturage ko ubutabera buzatangwa kandi ko batazihanganira uwari we wese uzarenga ku mategeko n’amahame ya RDF n’indangagaciro zayo.
Byabagamba umuvandimwe wa David Himbara urwanya byimazeyo Paul Kagame akaba yarabaye n’umujyanama we kuva mu mwaka w’1990 kugera mu mwaka w’2010. Hagati y’umwaka w’2010 n’2013 yayoboye abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Rusagara
Nyuma yo kujya mu kicaro k’izabukuru, muramu we yakunze kuboneka mu minsi mikuru muri Kigali aho yahuriye n’abasirikare bo mu rwego rwo hejuru. Yaje kujya avuga amagambo arimo kunenga ubuyobozi. Yagiye yohereza bagenzi be za email zinenga umukuru w’igihugu kandi na Byabagamba yarabikoze. Mbere yo gufatwa, Byabagamba yari yandikiranye n’undi mugenzi we anenga guverinoma y’u Rwanda. Ubwo yavugaga ko u Rwanda ruyobowe nabi.
Yafahswe ku taliki ya 24 z’ukwezi kwa munani mu mwaka w’2014. Ku taliki ya 27 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka w’2019 urukiko rw’ubujurire rwamukatiye imyaka 15 banamwambura amapeti ye.
Col Byabagamba yahamijwe ibyaha byo gukurura imvururu mu baturage, kwanduza nk’umuyobozi isura y’igihugu n’iya guverinoma, guhisha abigambiriye ibintu byakoreshejwe mu gukora ibyaha no kubahuka ibendera ry’igihugu.
Abafatanyije na bya Bagamba bavuga ko ibyo birego bishingiye kuri politiki bikaba bigamije gutera ubwoba umuntu wese washaka kujya ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri FPR.
Mu kwezi kwa 11 umwaka w’2019, abagize inteko ishinga amategeko batandatu bo mu gihugu cy’u Bwongererza basabye ko barekura Byabagamba na Rusagara. Ngenekereje ubwo butumwa babuvuze mu magambo akurikira:
“… dutewe ibibazo n’uko u Rwanda rwafunze abantu bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye bakaba bafungiwe muri gereza zimeze nabi”.
“Imibereho y’ikiremwamuntu irahamagarira ifungurwa ryabo bagabo bombi bamaze imyaka 5 bafunzwe bikaba bimaze kugaragara ko ubuzima bwabo butameze neza. Ifungurwa ryabo bagabo bombi rizerekana uburyo u Rwanda rufata neza infungwa zifite uburwayi zikaba zimaze muri gereza igihe kitari gito”.
Beatrice Ishimwe
Umusomyi wa Rugali