Ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abayobozi mu nzego za leta n’abikorera berekeje i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu mwiherero ugomba kumara iminsi ine wiga ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.
Ahagana saa saba nibwo abayobozi benshi bageze ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura aho bahagurukiye, buri umwe akabanza kwireba ku rutonde agahabwa nimero y’igikapu cye kuko byagiye ukwabyo, akabona n’imodoka agomba kwicaramo.
Muri uyu mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 15 guhera kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018, abayobozi basaga barenga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi bazaba baganira ku ngingo esheshatu zitandukanye.
Harimo kureba aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba umwanya u Rwanda rukwiye kubamo muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero uziye igihe kuko uzasuzumirwamo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iheruka gutangira.
Uyu niwo mwiherero wa mbere ugiye kuba kuva hashyirwaho guverinoma nshya, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017, maze Perezida Kagame agatsindira indi manda y’imyaka irindwi.
Dr Ndagijimana yagize ati “Turebye uko imyiherero yagiye iba kuva mu myaka 14 ishize, hari intambwe igenda iterwa mu guhsyira mu bikorwa imyanzuro. Iyafashwe umwaka ushize na yo yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimishije ariko raporo yabyo izaganirwaho muri uyu mwiherero tugiyemo.”
“Uyu mwiherero mu by’ukuri uzasuzuma aho tugeze mu iterambere mu byiciro bitandukanye byaba ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere… ariko noneho hanafatwe ingamba zo gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi y’iterambere ryihuse nk’uko mubizi yatangiye.”
Perezida Paul Kagame azayobora Umwiherero maze Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente we azageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2017 yashyizwe mu bikorwa.
Umwiherero ni umuco wahozeho kuva kera mu Rwanda, kuko abayobozi bafataga umwanya bakajya ahantu ha bonyine bakungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije abaturage babo. Uwo mwiherero bawuvagamo bamaze kubonera umuti ibyo bibazo.
Mu ri iki gihe, umwiherero wa mbere w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Mutarama 2004 ubera muri Akagera Game Lodge mu Karere ka Kayonza. Wakomeje kubera muri Akagera Game Logde iri muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kugeza mu 2009, 2010 na 2011 ubwo waberaga muri Lake Kivu Serena Hotel.
Mu 2012 wabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, maze guhera ku wa 10 mu 2013, abayobozi batangira guhurira mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.