Site icon Rugali – Amakuru

Bamporiki yasabye imbabazi umucamanza mukuru-Kagame!

Ibi bibaye kuri Bamporiki ni ka gakino ka FPR-Kagame ihoramo. Ihagarikwa rya Bamporiki ryagombaga gukurikirwa no gusaba imbabazi. Iki n’ikindi kibuye FPR-Kagame yongeye gusunika kugirango irangaze abantu babe bibagiwe ibindi bibazo bikomeye bafite harimo icya Rusesabagina ugiye kubahagama!

Kagame yabaye Perezida wa Online kuko n’iho afatira ijambo!!!!!!. Yahise asubiza Bamporiki akimara kwandika ko asabye imbabazi. Kagame ati Bamporiki ahora mu bibi gusa kandi ahora asaba imbabazi. Ese niba ahora akora ibibi gusa, bari bamubitsemo iki iyi myaka yose? Iri n’ikinamico ry’Inkotanyi aho bukera baramuhindurira umwanya, buriya baragira ngo mube muhugiye kuri iyo nkuru.

Mureke ntidutinde kuri iyi dosiye ya Bamporiki kuko ari ikibuye FPR yahiritse ngo kiturangaze maze bakomeze amarorerwa yabo

Exit mobile version