Site icon Rugali – Amakuru

Bamporiki yabwiye Idamange ngo nadaceceka bazamwica urupfu rwe ruvugwe icyumweru ahite yibagirana ariko yaribeshye cyane!

Bamporiki yabwiye Idamange ngo nadaceceka bazamwica urupfu rwe ruvugwe icyumweru ahite yibagirana ariko yaribeshye cyane!

«Abanyarwanda batandukanye batuye mu mahanga no mubihugu bitandukanye by’amahanga, baraye basabye ubutegetsi bw’u Rwanda kurekura Yvonne Iryamugwiza Idamange »

Ibikorwa byo gusaba ko arekurwa kandi ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwa kubahirizwa bizakomeza mpaka izo ngego zigezweho. Idamange baramubwiye bati « Ceceka, ni udaceceka bazakwica, urupfu rwawe ruvugwe icyumweru , hanyuma wibagirane »

Bamporiki yarakoze kwibutsa abanyarwanda ko ari guceceka kwacu cyangwa kuvuga icyumweru tugahita ducika intege ari mubintu bituma bumva bashobora gufunga, gushimuta, cyangwa kwica abanyarwanda ntangaruka.

Ntidutererane abari mu kaga, ntidutererane Idamange, ntidutererane, Bahati Mussa, ntidutererane Cyuma Hassan Dieudonné , ntidutererane

Ntirutwa Theophile, ntidutererane Deo Mushayidi, Ntidutererane Théoneste Niyitegeka n’abandi banyarwanda batabarika bacyeneye ko dushyiraho imbaraga mu kubavuganira kugirango barenganurwe.

Ibyumweru bibiri birashize Idamange atawe muri yombi, bari baraduhaye icyumweru ngo tube tumaze kunanirwa , duceceke, ariko uko iminsi ihita niko amajwi yabavuga yiyongera.

Aka karengane gakorerwa abanyarwanda umunsi k’umunsi kararambiranye, Idamange yaraduhagurukije ngo tukarwanye , ntituzicare ubutumwa bwe tutabusoje.

Exit mobile version