Bamporiki Edouard akaba n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yavuze ko Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu ariko arebye nabi ashobora kwisanga abakunzi be bamushizeho mu gihe yaba akomeje kuririmba ibishegu.
Ni amagambo yatangarije muri Radio10 mu kiganiro cyitwa Zinduka, aho uyu munsi cyagarukaga ku mpaka zishingiye ku ndirimbo bivugwa ko zirimo ibishegu zirimo gusohoka muri iyi minsi zihabanye n’umuco nyarwanda.
Abanyamakuru bakomeje kumubaza bifashishije ingero z’indirimbo zaririmbwe n’uyu muhanzi, maze avuga ko yamamaye ariko atarebye neza ashobora kwiyamururaho abantu.
Ati”Yaramamaye, uriya muhungu se ntiyamamaye? Yaramamaye ahubwo ni uko ashobora kwiyamururaho abantu, ni cyo kibazo kiraza kuba.”
Yifashishije indirimbo ya Bruce Melodie yitwa Saa Moya, avuga ko bashobora kumva ari uburenganzira bwabo kuvangira abaturanyi mu gihe babemereye, ariko ngo ntibazabemerera kuvangira umuco.
Yagize ati”Umwe muri bo we yarizihiwe aravuga ngo arashaka kuvangira abaturanyi be. Uravangira abaturanyi ariko ntuzavangira umuco. Ushobora kuvangira abaturanyi baramutse bakwemereye ariko ntuzavangira umuco.”
Yakomeje avuga ko abahanzi baririmba indirimbo zamamaza ubusambanyi baba bateshutse kandi bakwiye kunengwa, ngo ntiyaba muri Minisiteri ngo ishyigikire, itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi, ahubwo ngo yasezera.