Bariya ntabwo ari ikibazo, gusa mubahe ibiryo, byeri n’abagore muzabona umusaruro ushimishije
Ifoto ya Bamporiki ari kumwe n’abandi bantu batatu imaze iminsi igaragara ku mbuga nkoranyambaga abantu bayibajijeho byisnhi bibaza bati niba bari mu Rwanda bakaba barateranye bakizizha umunsi urangiza umwaka barenze batatu kandi bakaba batari bambaye udupfuka munwa mukaba muzi mwese ko abanyarwanda bamaze iminsi babafunga bakabaca amande y’ibihumbi 10 buri muntu bafashe kubera kutambara agapfukamunwa cyangwa kubera yafatiwe mu minsi mikuru nk’umunsi wo kwizihiza isabukuru y’amavuko murabona ko harimo akarengane ku banyarwanda. Kuki abayobozi nkabariya bo badafatwa ngo bahanwe?
Amakuru arimo atangwa ubu n’uko bamporiki yari mu gihugu cy’u Bubirigi aho yagiye kuvuza umudamu we ufite ibibazo by’ubuzima. Ibaze ko yirengangije ko umufasha we arwaye akajya kwizihiza iminsi mikuru n’abandi? Aha birerekana ko bacitse ikiziriko bakaba barimo binigura!
Muri ibi bihe bya Covid-19, ni uruhe rugero bahaye abanyarwanda mu kubahiriza ingamba zafashwe zo kurwanya ikwirakwiza rya Covid-19? Aho bicaye nta metero 2 (6feets) ziri hagati ya buri muntu. Nta n’udupfukamunwa bambaye ariko abanyarwanda bamaze iminsi barara hanze mu mbeho bazira ibyo ntibagira ingano bakagerekaho n’amande batanga batagira aho bakura kubera ubuzima bwahagaze bitewe n’ingaruka za Covid-19.
Inkirabuheri niko zikora, igihe cyose babonye ko leta ibagabiye byose, batekereza ko abantu bose ari abakire. Iyo bicaye muri ayo mazu meza babona ko u Rwanda ari nka Singapore.
Hari umunyarwanda wavuze ati: Yagorwa umugore washatse iyu mugome ngo ni Bamporiki” “Intore ntiganya, isiga umugore wayo ari indembe ikajya kwinywera u Rwagwa”
Amakuru aravugwa ko n’ubwo Bamporiki yarimo yishimisha ku bunani ngo yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro bituma agaruka i Kigali vuba na vuba gusa FPR-Kagame imuhatse ngo abone uko yishyura ibitaro.
Rpf Gakwerere niwe wavuze ku rukuta rwe rwa facebook ati nkimara kubona iyi foto ya Bamporiki na ziriya ncinyankro zindi yanyibukije amagambo Paul Kagame yavuze agira ati: “Bariya ntabwo ari ikibazo, gusa mubahe ibiryo, byeri n’abagore muzabona umusaruro ushimishije. Ikibazo ni babandi bahoze hamwe natwe, badufashije mu ntangiriro, ariko bano ntabwo ari kibazo namba, igisubizo kuri bo kiroroshye cyane”
Ntitwibagirwe ko Bamporiki afite akaboko mu yicwa rya Mutagatifu Kizito Mihigo no mu kwibasirwa kwa Aimable Karasira. Mu mureke akomeze baravuga ngo Imana ihora ihoze nakomeze ayo mabi ye ariko ntiyibagirwe ko ineza umuntu ayisanga imbere kandi ibyobo acukurira abandi ikikubwira ko nawe batabimucukurira n’iki? Ntabwo hano naje ku mushinyagurira kuko ntaho naba ntaniye nawe niyo mpamvu nongeyeho nsabira mbikuye ku mutima umufasha we ngo Imana imurinde kandi imukize.