Site icon Rugali – Amakuru

Bamporiki amenye ko umugisha ari uwa Kizito Mihigo ko wikanira umugisha wundi ukannya ibuye.

Ibyo mutamenye Kagame ategetse u Rwanda nk’umwami bamwe tuzi mu mateka. Mu gitabo cye Kizito yaravuze ngo agisubira mu Rwanda iyo yavugaga uko yumva ibintu bamushyiraga iruhande bakamubwira bati: Hano turi mu Rwanda hari ibintu bitavugwa. N’iyo yabaga ari no mu rugo n’abavandimwe be bararangaguzwaga ngo barebe niba ntawabumvishe igihe yabaga avuze ibintu bimwe na bimwe.

Bamwe bagezaho bagambanira abavandimwe babo mu butegetsi kugirango barebwe neza n’ubutegetsi cyangwa se bagumane imyanya yabo mu buyobozi. Mu Rwanda rwa Kagame umwana arega umubyeyi we n’umubyeyi akarega umwana we kuri leta y’agatsiko.

Kuba mu Rwanda ni mpakwe ariko mbeho. Urugero muri 2014 mu nama ya FPR Eda Mukabagwiza wari umudepite akaba yarabaye na Ambassadeur muri Canada yihakanye murumuna we. Eda yavuze ko ntacyo apfana n’uwagiye gufatanya n’abatavuga rumwe na Leta. Inkomamashyi zahise zimukomera amashyi maze Kagame aramushimira abwira abari aho ngo bibabere urugero.

Mbere yo gufungwa nawe yahuye n’ikibazo nk’icyo bamwe mu muryango we mugari bamuciriye urubanza barucira n’umuryango we kugira ngo barebwe neza n’ubutegetsi hamwe n’inshuti zabo zishyigikiye FPR. Ntawe uvuga izina Kagame mu ruhame bavuga His excellency, le boss cg mwenyewe. iyo urivuze n’ijwi hejuru wabaga urimo gutuma bagusiga bagenda umwe umwe. Bigeze kumubaza niba umuryango we KMP uvoma muri Politiki ya guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Kizito yarasubije ko umuryango we utegamiye kuri leta ahubwo ko ari umuryango uvoma mu kwemera kwa gikristu kugirango wigishe indangagaciro z’amahoro, imbabazi n’ubwiyunge. Yongeyeho ko bashoboraga kwifatanya na leta mu bikorwa bimwe na bimwe iyo byabaga bijyanye n’indanga gaciro z’umuryango we ariko hari igihe bashoboraga no kutabona ibintu kimwe na Leta.

Nyuma y’ikiganiro telefone zamuhamagaye ntizibarika bamubwira ko yasubije nabi ko yari gusubiza ko umuryango we ukorera leta ko ndetse ari umwana wa Perezida kuko ibikorwa byose mu gihugu bigomba kuba bivuye muri guverinoma. Ko na sosiyete civile igendera kuri guverinoma. Kizito yaravuze ngo ntabwo bibeshye kuko imiryango yose yigenga igenzurwa na leta mu buryo bw’amafaranga n’ubutegetsi ikoresheje ikigo k’imiyoborere RGB ikaba igomba gutanga raporo kuri leta.

Kugira ngo ubeho mu Rwanda ugomba gusingiza FPR ukayitaka ugasingiza umuyobozi wayo Paul Kagame. Urugero iyo uri umucuruzi ntutange umusanzu wa FPR bihoraho nta soko na rimwe uzigera utsindira kandi ukaba ushobora no gufungwa bidatinze. Ibyaha ntibibuze. Iyo bakwitumye bagutega imitego mu masezerano n’abo mukorana mu bucuruzi, igihe cyo gutanga amafaranga cyagera bakabarega gutanga ruswa.

Icyaha cya ruswa amategeko mpanabyaha yo mu rwanda avuga ko utanze ruswa afunga igifungo k’imyaka 10. Hari n’igihe bagutega umukobwa kugirango bazakurege icyaha cyo gufata ku ngufu. Iyo akuze ni imyaka 20 y’igifungo n’aho niba ataruzuza imyaka y’ubukure ni gufungwa burundi. Unenze ubutegetsi bamwita aduyi.

Muri Afurika hariho gereza nini yitwa Rwanda, abanyarwanda babaho nkabafashwe bugwate kandi bageze aho babona ko ari ibintu bisanzwe. Abanyarwanda babonye ko ari bibntu bisanzwe kubera ko ntacyo bakora, amaboko yabo ni nk’aho azirikiye inyuma. Nk’uko Kizito yabivuze ngo u Rwanda ni gereza nini, bivuga ko iyo uri muri gereza ntacyo ushobora gukora.

Biteye ubwoba kuba ugomba gusaba uburenganzira leta ku mutungo wawe kuko ubutaka bwose ni ubwa leta kuba ubutunze n’impano baguhaye. Muri gereza Rwanda ntushobora gusana inzu yawe utabisabiye uburenganzira, ntushobora kugira icyo wongeraho utabisabiye uburenganzira yewe n’iyo waba ushaka gushyiraho uruzitiro nabyo ubisabira ubrenganzira.

Hejuru y’ibyo buri mwaka ugomba gusorera uwo mutungo leta yagutije. Ibeshye wubake bataguhaye uruhusa urebe ngo barabisenya! Muri ibi by’imitungo abakozi bo hase n’abao babigize ihahiro ryabo. Kagame n’agatsiko ke bazasahura abaturage ku rwego rwo hejuru noneho n’abakozi bo hasi babacyucyure. No kubona icyo cyangombwa cyo gusana kugirango bakiguhe ugomba gutanga ruswa. Iyo wumva abanyarwanda barira ugira ngo barigiza nkana ariko barashize barumiwe.

Mu minsi ishize muri buka ko n’imvura nyinshi yasenyeye abantu ariko nimbabwira ko hari benshi bimye ibyangombwa byo gusana amazu yabo ngo kereka babanje gutanga ruswa ntimwabyemera ariko byarabaye. Nyuma y’igikorwa cyo kwandika abasenyewe n’ibiza ugasanga baragarutse bati wowe ntabwo uri kuri liste y’abasenyewe kandi baragusuye bakanagushyira kuri iyo listi. Ibyo muri gereza ya kagame ni agahoma munwa.

Umunsi Kizito yinjiye Gereza yasanze abagororwa bose bamutegereje kuko yari yarabasezeranije igitaramo none yinjiye aje kubana nabo. Mbega ibyishimo bari bafite. Mbere y’uko igitabo cya Kizito gisohoka bamwe bumvaga amaradio yo hanze avuga ubuzima mu Rwanda, ubuzima abanyarwanda bari babayeho ku ngoma y’igitugu ya Kagame bamwe ntibabyemere ariko nkeka ko ubu bose bamaze kwemera ko Kagame uyoboye u Rwanda ari umunyagitugu akaba n’umwicanyi ruharwa.

Abantu barapfuye bishwe na Kagame na nubu bagipfa. Afunga abanyarwanda umusubizo. Ahubwo se gereza ze ntabwo zuzura? Dore aho yafungiye abanyarwanda. Ariko agira nyinshi hari n’izo tutazi. Ndasaba Imana ngo nawe izamugeze muri ziriya gereza afungiramo abantu mbere y’uko imutwara. Maze nawe abanze yumveho.

Kizito ati ubumuntu ntibupfa. Kandi n’infungwa nabo n’abantu. Niyo mpamvu Kizito Mihigo yageregeje kubegera mbere y’uko afungwa. Kizito yari intumwa y’Imana kandi nabo bari barabibonye kuva kera niyo mpamvu Bamporiki yamwibye umushinga we yari yatanze kugira ngo bamuhe amafaranga yo kuwukomeza birangira wibwe na Bamporiki. Dore ko yageze n’aho amutwara n’Inuma ye.

Ariko Bamporiki amenye ko umugisha ari uwa Kizito Mihigo ko wikanira umugisha wundi ukannya ibuye. Ariko ntabwo igisambo ari Bamporiki gusa na leta ya Kagame bose n’ibisambo nka sebuja wabo. Bageze n’aho batwara Inuma ya Kizito! Ntabwo bazi icyo inuma isobanye kuko iyo baza kuba bakizi ntabwo baba barishe Kizito kandi ubu baba baharanira amahoro n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu nk’uko Kizito yabiririmbye, yabyigishije. Ariko ntibumva babazumva ryari!

Exit mobile version