Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Bamenya uzi neza Bonaventure Bimenyimana alias Cobra aramunyomoza

Uyu Bonaventure Bimenyimana ndamuzi , yari umusilikare wo mu rwego rwo hasi( homme de troupe) . Mugihe yari mubalindaga( escorte) Paul Rwarakabije wategekaga FDLR muli RDC yamwohereje i Walikare ahari ikigo bigishikizagamo abasilikare bo hasi bajijutse ngo barebe abashobora kuvamo ba officiers na Sous officiers kuko abari barabyigiye muli ESM na ESO cg muzindi za Academies militaires bagendaga baba mbarwa, kandi hakenewe aba cadres.

Ubwo hari muli 2000. Aho i Walikale yarahavuye arangije iyo ESM idasanzwe asubira iruhande rwa Rwarakabije, ariko hashize igihe gito General amwimullira ahandi batandukana batyo mbere gato y uko Paul Rwarakabije ataha amanitse amaboko agasubira i Kigali agahabwa umwanya.

Kuva icyo gihe Cobra yararaniye nawe gutaha kugeza abigezeho muli 2009. Nguwo Bimenyimana, ikivugamomo cyigamba ko cyari Major muli les ex-FAR ko ari ingenieur wubaka imihanda n imidugudu…

Yanditswe na Bamenya