Site icon Rugali – Amakuru

Bamaze kwica Rwigara baramusenyera, nyuma bategeka imfubyi kwishyura fagitire ya za miliyoni

Nimuhorane Imana !

Baharitse Imana bimika ifaranga : bararihigira hasi kubura hejuru. Inyota yaryo irabarembya kabone n’ubwo baba bafite ibya Mirenge. Muli iyo nkubili yo guhiga ifaranga nta na kimwe bubaha, ubutiriganya n’ubugome biremewe. Barishe, baranyaga, barimbura imiryango, bayogoza ibihugu, barabeshya, baririza, bahimba amategeko abazanira indonke bo gusa.

Bashonjesheje abaturage babambura utwabo mu misoro n’amahooro bitabaho, n’udutonyanga dusigaye mu mitsi ya rubanda baranyunyuje. Abo ni Inkotanyi, zihagarikiwe na n’umugaba wazo Pahulo Kagame. Dore baritiranya intsinzi n’amahano : hari aho byigeze biba mu mateka y’abantu ko umuntu ahemba uwamusenyeye ?

Bamaze kwica Rwigara baramusenyera, nyuma bategeka imfubyi kwishyura fagitire ya za miliyoni, babanyaga n’utwo bagombaga kuririraho babata mu gihome. Ntibatinye gutunda amagufa n’ibisigazwa by’imbaga bishe cyangwa bicishije, ni uko barunda mu nzibutso zibinjiriza amadovize zikabafasha guhembera inyangane mu Banyarwanda, dore ko bazi neza ko umunsi twiyunze bazaba abashomeri.

Ku ubugome rwose babaye indashyikirwa : inkotanyi iragukubita umugeri w’ikirato ikakugira inyama, mu gihe uhirita igatera hejuru ngo : “unyadurije rangersi wa ngurube we !”, ikagutegeka kuligata ikilato uvanaho amaraso yawe ! Ese aliko muracyasinziriye bahungu mwe ?

Dr Biruka, 05/09/2019

Exit mobile version