Kicukiro: Umukozi wa RwandAir yarohamye muri ‘Piscine’ arapfa. Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Mutarama, 2020 umusore witwa Albert Ngaboyisonga wari wagiye koga muri piscine y’imwe muri Hotel ziri mu murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro yarohamye arapfa.
Uyu musore bivugwa ko yari asanzwe azi koga
Uyu musore ngo yari asanzwe azi koga ariko aza kurohama ku mpamvu zigishakishwa n’iperereza ry’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha nk’uko Umuvugizi warwo, Marie Michelle Umuhoza yabibwiye Umuseke.
Ngaboyisonga yari umwe mu bakozi b’ikigo RwandAir, akaba yakoraga mu bijyanye no gupakira imizigo mu ndege.
Akimara kurohama ngo baramurohoye bamujyana ku Bitaro byitwa Polyfam abaganga bagerageza kumufasha ariko biranga, arapfa.
Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi wa RIB yabwiye Umuseke ati: “Nibyo koko ayo makuru twayamenye, umurambo wa Ngaboyisonga nyuma wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyo yazize.”
Hari abakeka ko yaba yazize guhagarara k’umutima…
N’ubwo ikishe Ngaboyisonga kigikorwaho iperereza, hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba yazize umutima wahagaze.
Ibi babishingira ku makuru y’uko yari asanzwe azi koga bityo ko ‘ashobora kuba hari impamvu yatumye koga bimunanira.’
Guhagarara ko gutera k’umutima bibaho iyo hari umutsi (cyangwa imitsi) ijyana cyangwa igarura amaraso mu mutima uzibye.
Ibi akenshi biba ku mitsi y’imijyana ivana amaraso meza mu mutima iyajyana mu mubiri. Aya maraso aba agomba kuba arimo oxygen (umwuka mwiza wo guhumeka) ihagije (ni imitsi bita coronary arteries).
Kugira ngo izibe ntibiba ako kanya, bisaba igihe runaka, ikagenda iziba gahoro gahoro bikazagera igihe amaraso atabasha gutambuka neza.
Kudatambuka kw’amaraso biterwa n’uko haba hari aho yipfunditse, bikabuza umwuka abantu bahumeka (oxygen) kuyageramo yose bityo ibice by’umubiri byari biyakeneye ntibikore, kuko uba ari muke cyangwa ari ntawo.
Imijyana iyo ibuze ingufu bituma umubiri utabona amaraso bityo inyama zirimo ubwonko zigahagarika gukora
Urubuga rw’ikigo cy’Ubuvuzi cyo muri USA kizwi cyane kitwa Mayo Clinic kiba ahitwa Rochester muri Minnesota ruvuga ko hari ibimenyetso byinshi umuntu ashobora gushingiraho avuga ko we ubwe cyangwa runaka ashobora kuzahura n’akaga ko kumva umutima we uhagaze.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera ibi byago harimo gukoresha ibiyobyabwenge nka cocaine n’inzoga zikomeye.
Abagabo bafite guhera ku myaka 45 n’abagore bafite guhera ku myaka 55 no kuzamura baba bafite biriya byago kurusha abafite imyaka mike kuri iriya.
Itabi na ryo riri mu bishobora gutuma imikorere y’umutima iba mibi kuko rituma oxygen mu maraso igabanuka.
Kugira umuvuduko w’amaraso na byo ni ibyago kuko wangiza imiterere y’imitsi y’imijyana ikagenda itakaza ingufu bityo ntigeze amaraso aho agomba kujya harimo no mu bwonko.
Iyo kugira umuvuduko w’amaraso bihuriranye no kugira umubyibuho ukabije, indwara ya Diyabete n’ibindi…byongera ibyago byo guhagarara k’umutima.
Umunaniro ukabije no guhangayika na byo bishobora kuba imbarutso yo guhagarara k’umutima.
Abaganga basaba ko umuntu wese yajya akoresha isuzuma, akamenya uko umubiri we ukora, cyane cyane umutima kuko ari umwe mu nyama z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu.
Abahanga bavuga ko inyama zifite akamaro gakomeye mu mikorere y’umubiri w’umuntu ari ubwonko, umutima, ibihaha, impyiko, n’umwijima.
Akamaro kazo ni akahe?
Ubwonko:
Nibwo cyumba kirimo ibintu byose bigena imitekereze ya muntu n’imikorere ya zimwe mu ngingo zikora abishaka cyangwa atabishaka (umutima, igifu…)
Bwakira amakuru bukayasesengura nyuma bugatanga amabwiriza ku zindi ngingo y’uko zigomba gukora. Iyo butokowe biba ibibazo, bwarwara bikaba ibindi bindi!
Umutima:
Ufite inshingano zo gukogota no kohereza amaraso mu bindi bice by’umubiri. Amaraso ubwayo ni urugingo rutuma izindi ngingo z’ikinyabuzima (mu bigira amaraso) zibasha kubona ibizitunga, zigakora. Iyo amaraso afite ikibazo bigira ingaruka ku mutima n’imitsi ukorana na yo, umuntu akazahara ndetse akaba yapfa.
Impyiko:
Akamaro k’impyiko ni ukuyungurura imyanda iva mu maraso aho aba yagiye aca hose. Impyiko zifata uwo mwanda abahanga bita ‘urea’ zikawuvanga n’amazi umuntu anywa zigakora inkari yihagarika. Iyo impyiko zibuze amazi, wa mwanda uva mu maraso uba mwinshi bigatuma zirwara kuko ziba zidakora akazi kazo neza.
Kurwara impyiko byica gahoro gahoro, umuntu akazananguka!
Umwijima:
Akamaro kawo kari mu ngeri nyinshi. Umwijima ushinzwe gukora amaraso no kuyavanamo imwe mu myanda aba afite. Ushinzwe kandi kuyayungurura, gukora myinshi mu misemburo ifasha mu mikorere y’ingingo z’umubiri.
Hari za proteins ukora zirinda ko amaraso yavura, bikaba byatuma adatembera, bikaviramo umuntu urupfu.
Ibihaha:
Inshingano ya mbere y’ibihaha ni ugukurura umwuka mwiza wa oxygen mu kirere bikawohereza mu maraso, na yo akawukwirakwiza mu ngingo, umuntu akabaho.
Kugira ngo bigende neza bisaba ko ibihaha bisohora umwuka mubi wa (carbon) biwuvanye mu maraso (aya na yo aba yawuvanye mu ngingo z’umubiri aho aba yazengurutse), ukajya mu kirere kwifashishwa n’ibiti kugira ngo na byo bikure binyuze mu byo bita photosynthesis (ikorana n’urumuri rw’izuba.).
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW