Site icon Rugali – Amakuru

Bakundarwanda, bavandimwe, mwambwira nk’ubu Perezida Kagame yiyamamarije ikamba rya Nobel ingingo yakwitwaza?

Nimuhorane Imana !

Umugabo Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Ethiopia uherutse kwegukana Ikamba ryitiriwe Nobel ejobundi kuli 11/10/2019, atweretse ko umuntu ashobora kuba akiri muto, yarabaye maneko mukuru, yarabaye mu milimo y’igisilikare, ntibimubuze kuba imena mu buzima mpuzamahanga.

Nguyu umutware ubereye abo ayobora rero akabera n’ishema rishengura Africa yacu yamwibarutse. Mbabwiye kandi ko igihugu cya Ethiopia kitararangiza kudutangaza : ntigiherutse gutorera umutegarugori kukiyobora, mu gihe iwacu mu Rwanda abategarugori barunzwe mu nzego za Leta nk’imitako gusa, kuko umugore wese ushyize agatoki hejuru ngo ahatanire kuyobora u Rwanda bamugerekaho ibicumuro na shitani itashobora bakamwohereza “kwota izuba” mu buroko !

Bakundarwanda, bavandimwe, mwambwira nk’ubu Perezida Kagame yiyamamarije ikamba rya Nobel ingingo yakwitwaza ? Iyo aba yaremeye ibiganiro bitaziguye n’ubwiyunge nyakuri mu bana b’u Rwanda, iyo aba atarasheshe amasezerano ya Arusha akitabira ubuyobozi busangiwe mu nzibacyuho akaza gusimbura Habyarimana ku neza kandi agakomeza gusana imitima y’Abanyarwanda, iyo aba yarashyizeho gahunda yo guhuza abatuye akarere k’Ibiyaga bigari ikibazo cy’intugunda mu moko kigahosha aho guhora ashongana n’Abarundi agerageze no kwatsayo imiliro y’amoko, iyo aba yarafashije Abanyekongo kwirukana Mobutu akabaha amahoro aho kuyogoza igihugu no kucyicira kariya kageni etc, aba afite ingingo zihagije zo guhatanira Ikamba rya Nobel wenda rigataha iwacu. None yahisemo ukundi. Naberwe !

Dr Biruka, 18/10/2019

Exit mobile version