Asoza inama y’abayobozi b’ibigo bitandukanye byo muri Afurika (Africa CEOs Forum) yaberaga mu Rwanda, kuri uyu wa 26 Werurwe 2019, Perezida Kagame yaburiye abumva ko bamukuraho bagashyiraho undi bashaka.
Yavuze ko hari abo hanze bashaka kugenera Abanyarwanda uko babaho, ababwira ko ibyo bitabakundira, kandi ko kumwanga bitabaha uburenganzira bwo kumukuraho.
Ati, “Wankunda utankunda, Perezida Kagame ni Perezida w’u Rwanda, ibyo bireba Abanyarwanda. Baramfite kuko bankeneye, nibumva batankeneye bazankuraho.”
Yunzemo ati, “Kwiyumvisha ko kubera udakunda Kagame uzamuhindura ugashyiraho undi, ibyo ntibishoboka.”
Iki kiganiro Perezida Kagame yagitanze ari kumwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kikaba cyibanze ku mibanire myiza igomba kuranga Abanyafurika.
Yagarutse ku gitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda, avuga ko icyaba cyiza ari uko ibihugu byabana neza, ariko ko bitanakunze byakwanzura kudakorana ariko bigahana amahoro.
Ati, “Dushobora kwanzura guhana amahoro tukibagirwa ibyo twakabaye dukorana, ariko cyane cyane tukirinda gushwana kuko nta n’umwe wakungukira mu bushyamirane.”
U Rwanda na Uganda, kuva muri 2017, ni abaturanyi babanye nabi, aho Uganda ishinjwa guhohotera Abanyarwanda, no gushyigikira imitwe ya RNC na FDLR ishinjwa guhungabanya u Rwanda.
Uganda ku ruhande rwayo ivuga ko umunyarwanda wubaha amategeko nta kibazo afite, u Rwanda rukavuga ko uwakoze icyaha akwiye gukurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko, nta yicarubozo.
Kagame yavuze kuri Rujugiro: Museveni yambwiye ko atamuzi, mwereka ko amuzi
Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda wagize ingaruka no kuri Kenya
Perezida Kagame ashimangira ko Abanyarwanda muri Uganda batabwa muri yombi bagafungirwa ahantu hatazwi, bakicwa urubozo, bamwe bakamara imyaka bataragezwa mu nkiko.
Abayobozi bashyira imbere inyungu z’abaturage
Perezida Kagame yasabye abayobozi b’Afurika gushyira imbere inyungu z’abaturage, avuga ko abaturage usanga bazi umumaro w’imibanire myiza y’ibihugu kurusha abayobozi.
Ati, “Abaturage b’Afurika barusha abayobozi bari gusobanukirwa umumaro wo kwishyira hamwe no kubiharanira. Hari aho usanga ubucuruzi bukorwa hari n’urusaku rw’amasasu.”
Perezida Tshisekedi wa Congo, na we yagarutse ku mibanire myiza y’ibihugu, asaba abayobozi kumva ko batazaba ku butegetsi ubuziraherezo, ariko ko ibihugu bizagumaho.
Ati, “Ibihugu byacu bizaturana iteka, nk’abayobozi turiho by’igihe runaka, ariko ibihugu byacu bizahoraho. Gushwana ni uguta igihe cyagakoreshejwe mu kubaka ibihugu byacu.”
Perezida Tshisekedi yagarutse ku mitwe yitwaje intwaro igaragara muri aka karere no muri Afurika muri rusange, avuga ko nta wagakwiye kuba ayitera inkunga kuko nta cyerekezo ifite gifatika.
Yagize ati, “Imitwe ifite intwaro iba yishakira inyungu zayo, nta mpamvu ifatika iharanira, ibikorwa byayo bigamije inyungu zayo. Tugomba kubambura intwaro tukabafasha gusubira mu buzima busanzwe.”
Congo imaze imyaka myinshi ari igicumbi cy’imitwe y’abarwanyi irimo iy’Abanyecongo, ni iy’abanyamahanga nka FDLR y’abanyarwanda ndetse na ADF-Nalu y’Abanya-Uganda.
http://imvahonshya.co.rw