Site icon Rugali – Amakuru

Bakomeje kuzura n’akaboze! Ikinyoma cyahimbwe ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Tariki ya 16 Werurwe 2020, Ikinyamakuru The Independent cya Andrew Mwenda, cyasohoye inkuru mpimbano cyahaye umutwe ugira uti “Uburyo umugore wa Besigye yagize uruhare mu masezerano hagati ya Museveni na Kagame.” Iyo nkuru iteye isoni igaragaza Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishamikiye ku Muryango w’Abibumbye nk’umuntu w’inyongera kuruta kumugaragaza mu cyubahiro akwiye, uko itangira ni na ko isoza.

Gusa ikintu kimwe kitahimbwe muri iyi nkuru ni uko Winnie Byanyima yitabiriye inama ya 20 ya ICASA yabereye i Kigali mu Ukuboza umwaka ushize. Yayitabiriye nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, umwanya yari amaze iminsi ahawe.

Nkuko bisanzwe mu bubanyi n’amahanga, Perezida Kagame nk’uwakiriye inama, yabonanye n’abayobozi bakuru bo mu nzego za leta n’abikorera ndetse n’imiryango itandukanye. Ibi yabikoze mbere, mu gihe cy’inama na nyuma yayo. Guhura na Byanyima rero nta kintu na kimwe kidasanzwe cyari kirimo.

Amakuru yizewe avuga ko inama hagati ya Kagame na Byanyima itashoboraga kuba imwe y’abantu bari ku rwego rumwe mu gihe Byanyima yahamagawe bwa nyuma, kandi ko nta kintu na kimwe cyigeze kibaho kijyanye no gusaba imbabazi ku bw’imyitwarire y’abayobozi b’u Rwanda mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda.

Mu busesenguzi bwa bamwe bavuga ko ari “ibitekerezo byifuzwa’’ ariko Umuyobozi mu Muryango w’Abibumbye, Byanyima ntiyagombaga kwishora mu magambo atitondewe agerageza kurema ibinyoma ku kibazo cya politiki hagati y’ibihugu byombi, cyatewe n’imyitwarire y’ubugizi bwa nabi ya guverinoma y’igihugu cye, ku kibazo kidafite aho gihuriye n’inshingano z’ikigo ayobora.

“Niba yarumvaga ko ari ngombwa kuvuga, ntiyagombaga kuvuga ku kibazo cy’umupaka mu gihe atari kuvuga ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu nko gufunga mu buryo butemewe n’amategeko n’iyicarubozo bikorerwa Abanyarwanda b’inzirakarengane muri Uganda.”

Uwo musesenguzi akomeza avuga ko “Niba yarashakaga kuvuga yisanzuye ku bibazo bitavugwaho rumwe hagati ya Uganda n’u Rwanda, bitanafite aho bihuriye n’inshingano za UNAIDS, yagombaga gusuzuma niba umwanya we umwemerera ubwo bwisanzure no gutekereza guhitamo atyo.’’

Niba Atari ashoboye kubikora ubwe, abayobozi be bagombaga kumwibutsa inshingano n’ubushishozi bijyanye n’akazi ke nk’umukozi w’ikigo mpuzamahanga n’ingaruka zo kutubahiriza amategeko agenga imyitwarire y’abakozi mpuzamahanga bose mu Muryango w’Abibumbye.

Ikinyamakuru ‘Independent’ cya Mwenda cyanditse kivuga ko Kagame yabwiye Byanyima ko gufata nabi Abanyarwanda muri Uganda “bituma agaragara ko nta bushobozi afite imbere y’abaturage be (Abanyarwanda).”

Impamvu z’iyi nkuru iteye isoni zatangiye kwigaragaza kuko aya magambo avuga ko Perezida Kagame adafite imbaraga agomba kuba yerekeza ku kuntu Perezida Museveni yiyumvise igihe yasezeranyaga abaturage ba Kisoro na Kabale ko azakingura umupaka mu nama iherutse kubera i Gatuna, nyuma akaza kugaruka imbere y’imbaga yari yanamurakariye amara masa.

Ikinyoma cyanditswe na Independent ya Mwenda gikoresha Byanyima kugira ngo kigerageze koroshya cyangwa gusibanganya imbaraga nke za Museveni.
Byanyima yabajije impamvu Kagame atabibwiye Museveni. Kagame yasubije ko imbaraga ze zo kubona igisubizo no kuvugana na Perezida wa Uganda, haba mu kohereza intumwa cyangwa kuri telefoni zitigeze zibona igisubizo.

Abantu bose barabizi, kandi na Independent ikwiye kumenya ko Perezida Museveni ari we wohereje intumwa i Kigali gusa, kandi bigaragara neza ko izo mbaraga ku ruhande rwa Museveni zitigeze zisubizwa, ikimenyetso ko ibi bibazo birambiranye ndetse biri kongera uko kwiyumva nk’umunyantege nke kwa Museveni.

Iyi nyandiko nta cyizere itanga, Byanyima yabajije Kagame niba akwiye kugenda akaganira Museveni kuri iki kibazo, Kagame avuga ko ntacyo bimutwaye. Ibiganiro birangirira aho.

Byanyima yavuye i Kigali yerekeza Entebbe aho yahuriye na Museveni. Museveni amaze kumva ikibazo, yabwiye Byanyima ko agiye gufungura Abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda.

Ni inde utazi ko bake mu Banyarwanda bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri Uganda ari bo barekuwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi bibifashijwemo na Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo?

Nta kintu kiri mu butumwa buhimbano bwa Independent kitari mu masezerano y’ubwumvikane ya Angola, asaba ko habaho itsinda ryemewe n’amategeko rihuriweho n’ibihugu byombi, rishinzwe gukurikirana iki kibazo.

Abantu basanzwe bakorera mu buryo budashinga, ni bo bonyine bashobora gutekereza ko Kagame yahindukira akabwira Byanyima ikintu cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo impande zombi zemeranyijweho.

Mu by’ukuri, ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda ntabwo ari uko ibihugu byananiwe kubona intumwa “zizewe”; ahubwo kijyanye na politiki ipfuye ya Uganda ku Rwanda. Niba rwose icyari gikenewe kugira ngo “amakimbirane hagati ya Kampala na Kigali akemuke” ari umuntu “wizewe”, ntiyari kuba Byanyima.

 

 


Kwamamaza
Exit mobile version