Site icon Rugali – Amakuru

Bakomeje kugwa mu bihombo baterwa n’amateme yaciwe n’inkangu

Abaturage bo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke iherutse kwibasirwa n’inkangu baratangaza ko bari mu bihombo baterwa no kuba bamaze amezi atatu badahahirana biturutse ku mateme yacitse ariko akaba adasanwa.
Hari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016, ubwo mu Karere ka Gakenke hagwaga imvura ikaze yateje inkangu yangije ibikorwa remezo byinshi inica abaturage 35 bo mu Mirenge ya Gakenke, Minazi, Rushashi, Mataba, Coko, Muyongwe na Mugunga.
Ni inkangu zanafunze umuhanda Kigali-Musanze amasaha asaga 48, zangiza imihanda imwe n’imwe ihuza Imirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke ariko zica amateme 10 asanzwe akoreshwa buri munsi n’abaturage mu migenderanire n’imihahiranire hagati yabo.

Iteme rya Nyarutovi ryahuzaga Uturere 4 riri mu mateme mateme amaze amezi atatu adakoreshwa n’abaturage(Ifoto/Umurengezi R)

Nyuma y’ibyo, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bagerageje gusana ibyashobokaga gukorwa n’amaboko yabo hasigara ibindi birimo n’amateme Akarere ka Gakenke kavuga ko isanwa ryayo ‘rirenze ubushobozi’ gafite.
Barataka ibihombo
Magingo aya, abaturage baravuga ko kudasanwa kw’ariya mateme bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi kuko ngo ibinyabiziga bitakibasha kubageraho ngo bibagurire imyaka yabo nk’uko byahoze.
Nyirabageni Dativa, umuturage wo mu Murenge wa Mugunga, ahacitse iteme rya Nyarutovu rihuza Akarere ka Gakenke, Nyabihu na Musanze, agaragaza ingaruka abaturage bari guterwa no kudasanwa kw’iryo teme muri aya magambo “kuva icyo gihe nta gare rihanyura nta n’imodoka ihanyura, dufite ingaruka yo kugira inzara kubera ko tutarimo kubona ukuntu twambutsa ibintu tubijyana kubigurisha, ku buryo n’abanyamagare basigaye banyura za Nyabihu kuzenguruka, byaduteje inzara turasaba ubufasha kugira ngo badukorere ikiraro byihuse.”
Gatete Alfred yungamo ati “igihombo dufite nk’uwakeneraga kugurisha nk’amabuye, cyangwa umucanga no kwambutsa ujyana inzoga nko ku masoko ntabwo bakibikora.”
Akarere ngo karacyasaba ubufasha
Nzamwita Deogratius, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, avuga ko kuba amateme yaciwe n’inkangu adakorwa biterwa nuko ubushobozi busabwa burenze ubwo Akarere gafite, akaba agaragaza ko basabye ubufasha inzego zikuriye Akarere ariko bakaba batarabuhabwa.
Agira ati “twabwiye inzego bireba cyane cyane RTDA ariko kugeza ubungubu nta kirakorwa.”
Icika ry’imihanda n’amateme mu Karere ka Gakenke ribaye mu gihe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, aherutse kwemerera ako Karere ikorwa ry’imihanda y’imigenderano(feeder roads) hirya no hino mu Mirenge aho yanasigiye umuyobozi w’Akarere ububasha bwo kumwigereraho nta handi abanje kunyura akamubwira aho bitagenda.
Izuba Rirashe

Exit mobile version