Site icon Rugali – Amakuru

BAHUNGIYE AHO BATURUTSE —> Abarwanyi 30 ba M23 bahungiye mu Rwanda.

Itsinda ry’abasirikare 30 bavuga ko ari ab’umutwe wa M23 binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017 bahunze Ingabo za Congo, FARDC. Aba barwanyi binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo uri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi. Kugeza saa 17:00 zo kuri iki Cyumweru hari hamaze kubarurwa abasirikare bagera kuri 30.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda, Umuvugizi wazo , Lt Col Rene Ngendahimana, yavuze ko aba barwanyi batangaje ko bari guhunga Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, FARDC.

Iri tangazo rivuga kandi ko aba barwanyi babonywe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare , Croix Rouge, ndetse abari bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi ukaba wahise ububaha nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ikibazo cy’ugutoroka kw’abarwanyi bahoze mu mutwe wa M23 cyongeye kuvugwaho byinshi, cyane guhera kuwa 15 Mutarama ubwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangazaga ko abarwanyi b’uwo mutwe bari mu buhungiro muri Uganda binjiye muri Kivu y’Amajyaruguru bitwaje intwaro.

Ni amakuru yamaganwe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Okello Oryem, wavuze ko Congo iri “gushaka urwitwazo rw’ibibazo imaranye iminsi,” ariko biza kwemezwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo ko abarwanyi 101 bafashwe basubiye muri RDC, ariko 40 baburirwa irengero.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama i Goma, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri RDC, Gén François Olenga yasabye abarwanyi ba M23 kwishyira mu maboko y’ingabo za leta, bitaba ibyo umuyobozi wabo Gen.Sultan Makenga akazabibazwa.

Ati “Makenga, ndamusaba gutaha mu gihugu cye ariko ntatangize intambara, kuko bitabaye ibyo, FARDC ziraza kubereka Makenga hano i Goma ari muzima cyangwa yapfuye. Bashobora gutaha iwabo, banyure kwa guverineri cyangwa ku ngabo za leta. Ariko ntibatangize intambara. Nibitaba ibyo, Makenga muzamubona hano ari muzima muri gereza cyangwa yapfuye.”

Mu minsi ishize kandi Inzego z’Umutekano mu Burengerazuba bwa Uganda zatangaje ko kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama zataye muri yombi abarwanyi batanu bo muri M23, nabo bikekwa ko bari basubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko abafashwe barimo Sergeant Eric Munezero, Captain Roger Kubwimana, Captain Hategeka Ngiruwunsanga, Captain Freesia Musabyimana na Captain Patrick Mugisha, bafashwe batorotse inkambi ya gisirikare ya Bihanga.

http://mobile.igihe.com/…/abarwanyi-30-ba-m23-binjiye-ku-bu…

Exit mobile version