Site icon Rugali – Amakuru

Bahere kuri Kagame n’umuryango we! U RWANDA MU NGAMBA NSHYA ZO KUGABANYA ABAJYA KWIVUZA MU MAHANGA

Kuri uyu mugoroba ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB na Minisiteri y’ubuzima bagiranye ibiganiro n’abashoramari banyuranye barimo abavuye mu Bushinwa bifuza gushora imari mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye ngo bwatuma amafaranga abantu batanga bajya kwivuza mu mahanga agabanuka bakivuriza mu Rwanda.

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruracyarimo icyuho kuko hari umubare utari muto ukenera kujya kwivuza hanze kuko hari indwara u Rwanda rutaragira ubushobozi bwo kuvura.

Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB, avuga ko bifuje ko aba bashoramari bashora mu rwego rw’ubuzima mu rwego rwo gufasha igihugu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturarwanda.

Clare Akamanzi ati “Turifuza rero ko abajya kwivuza hanze bagabanuka, kugira ngo tubigereho hakenewe abaganga b’inzobere n’ibikoresho bisuzuma indwara zose. Kubigeraho rero nuko tugomba gufatanya n’abantu benshi cyane cyane abikorera kugirango tugire aho tugera mu rwego rw’ubuzima.”

Abashoramari banyuranye baje mu Rwanda mu nama yiswe “African International Medical and Healthcare Forum” ni abasanzwe bafite ibikorwa mu bice binyuranye by’ubuzima nko gukora imashini zifashishwa mu gusuzuma indwara zinyuranye n’ibindi.

Source: Umuseke.rw

Exit mobile version