Site icon Rugali – Amakuru

Bahere kuri Kagame na FPR -> RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rushobora kuzajya ruhana imitwe ya politiki ndeste n’abanyapolitiki bagaragaweho amakosa.

Ibi yabitangaje ubwo hatorwaga ishingiro ry’ Umushinga w’itegeko ngenga rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga No 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Uyu mushimga w’itegeko ugaragaza ko ibihano RGB izajya ihanisha imitwe ya politiki cyangwa abanyapolitiki biri mu rwego rw’akazi.

Depite Mporanyi Théobald yagaragaje ko ubusanzwe ibihano byo mu rwego rw’akazi bisanzwe bitangwa n’umukoresha abiha umukozi we, akaba atumva uburyo RGB yahana umunyapolitiki kandi atari yo iba yaramushyize mu mwanya.

Yagize ati “Hari aho bavuze ko imitwe ya politiki ikorera mu bwisanzure, iyo umuntu agiye mu mutwe wa politiki aba agiyemo ku bushake, uha umuntu ibihano byo mu rwego rw’akazi ari uko umukoresha, umunyapolitiki ugiye mu mutwe wa politiki runaka nibaza ukuntu RGB ishobora kumufatira igihano kandi atari mu nshingano zabo, ese yandikira umutwe wa politiki akaba ari wo umufatira igihano? Hari n’abanyapolitiki badafite imitwe ya politiki bashingiyeho, byo bigenda gute?”

Minisitiri Uwizeye yavuze ko bikwiye kumvikana ko ibihano byo mu rwego rw’akazi bikwiye gutandukanywa n’ibihano nshinjabyaha, aho ku mutwe wa politiki cyangwa umunyapolitiki hatazabaho gufungwa cyangwa ikindi gihano giteganywa n’amategeko ahana.

Yatanze urugero rw’ikosa rishobora gukorwa n’umunyapolitiki, aho hari ushobora guhabwa inkunga mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe kitari icy’amatora.

Yagize ati “Urugero nk’umunyapolitiki wakiriye impano runaka, mu gihe kitari icy’amatora birumvikana ibyo ntabwo twabyita icyaha ariko ni ikosa kandi iryo kosa rigira ikintu kirihana byanze bikunze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nk’umudepite aramutse akoze ikosa RGB ifite ububasha bwo kumuhagarika. Gusa agashimangira ko igihe uwo munyapolitiki ari mu mutwe wa politiki uzwi, atigenga, RGB ngo ishobora gusaba uwo mutwe kumufatira ibihano mu gihe ntacyo wigeze ukora kuri ayo makosa.

Avuga ku munyapolitiki wigenga, Minisitiri Uwizeye yashimangiye ko ibyo bidakuraho kuba na we yafatirwa ibihano ku makosa yakoze.

Itegeko ryari risanzweho rivuga ko Sena yashoboraga kurega umutwe wa politiki wagaragaweho guteshuka bikomeye ku nshingano zawo, ikawuregera mu Rukiko Rukuru.

Ku munyapolitiki wagaragaweho amakosa, iri tegeko ryavugaga ko yakwihanangirizwa n’urwego rumukuriye, cyangwa akaba yanavanwa ku mwanya arimo.

Icyo Itegeko Nshinga rivuga ibihano bihabwa imitwe ya politiki

Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 58, rivuga ku gukurikirana umutwe wa politiki, risobanura ko Sena ikurikirana umutwe wa politiki wateshutse bikomeye ku nshingano.

Bitewe n’uburemere bw’ikosa ry’umutwe wa politiki ryagaragajwe, Sena ishobora gusaba urwego rufite mu nshingano zarwo imikorere y’imitwe ya politiki gufatira uwo mutwe wa politiki kimwe mu byemezo birimo kuwihanangiriza ku mugaragaro; guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri; guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’abadepite no gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa politiki.

Iyo hafashwe icyemezo cyo gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa politiki, abagize Umutwe w’Abadepite batowe baturutse muri uwo mutwe wa politiki bahita bakurwa ku mwanya w’ubudepite.

Imwe mu mpamvu yo guhindura iri tegeko ngenga rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ni iyo kurihuza n’Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015.

Uyu mushinga w’itegeko ukaba uzashyikirizwa komisiyo ikawusuzuma, mbere y’uko usubira mu Nteko rusange, aho uzatorerwa, ugahinduka itegeko risimbura iryari risanzweho.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rushobora kuzajya ruhana imitwe ya politiki ndeste n’abanyapolitiki bagaragaweho amakosa
Source: Igihe.com

Exit mobile version