Site icon Rugali – Amakuru

Bagosora wakatiwe akanafungwa ubutazavamo akomeje gutera ubwoba Evode Uwizeyimana n’agatsiko

Ntitwahangana n’abapfobya Jenoside Bagosora afunganwe mudasobwa na Internet -Minisitiri Uwizeyimana. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana, asanga bigoranye gukumira no guhana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe hakiri ababikora bifashishije ikoranabuhanga badahanwa.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ibyaha byambukiranya imipaka n’ingamba zo kubirwanya, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama mu cyumba cy’inama cya Sena y’u Rwanda; icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo cyagarutsweho nka kimwe mu byaha byambukiranya imipaka kigoye u Rwanda kuko gikorerwa mu ikoranabuhanga bigoye kugenzura.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko ibyaha ndengamupaka bifite aho bihuriye no gukumira, guhana, kurandura ingengabitekerezo no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kuko hari ibyaha bijyanye na byo bishobora kubera mu Rwanda bikambuka bikajya hanze cyangwa bikava hanze mu mahanga bikaza mu Rwanda.

Ati “Tuzi twese ko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga usanga ari nabo kenshi bayihakana bakanayipfobya, bahora bagerageza kwigisha iyo ngengabitekerezo mbi mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko bigoranye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano kuko hari icyuho mu mategeko cyane cyane mpuzamahanga, atuma kugeza ubu aho Col.Theoneste Bagosora uri ku isonga ry’umugambi wa Jenoside afungiye afite mudasobwa na internet.

Ati “Ntakuntu dushobora kuvuga ngo turimo guhangana n’ibi bintu na Bagosora aho afungiwe afite mudasobwa, internet ndetse yihuta, ashobora kujya ku kinyamakuru nawe agatanga igitekerezo.”

Uyu Bagosora yakatiwe gufungwa burundu ariko mu bujurire ahanishwa igifungo cy’imyaka 35. Ubu ari kurangiriza igihano muri Mali.

Uwizeyimana yakomeje avuga ko yagerageje kubaza abahanga kuri mudasobwa bakamubwira ko hari abandika ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru byo kuri internet amagambo asenya igihugu, bandikira mu mahanga cyangwa bagakoresha ’Cyber Cafe’ ku buryo kubatahura bigoranye.

Ati “Nabajije abahanga kuri mudasobwa, barambwira ngo uyu muntu yandikira Johannesburg, ugasanga hamwe ariyita Mbarimombazi ahandi akiyita Gacamumakuba akisubiza. Ese ibi bintu byo kuvuga ngo abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo, ntitwaba tuvuze ngo dufata ababivugiye ku mugaragaro ?.”

Yatanze igitekerezo cyahashya abandika amagambo atwika igihugu bakoresheje Cyber Cafe, avuga ko abacuruza internet basabwa gushyiramo camera zizajya zerekana ko uwo muntu yari yicaye kuri iyo mashini ubwo handikwaga ibintu runaka bitwika igihugu, cyangwa kujya kuri mudasobwa ya Cyber Cafe bigasaba gushyiramo nimero y’indangamuntu. Ibi ngo bizafasha gutanga igitekerezo na nyiracyo akamenyekana.

Senateri Ntawukuriryayo yavuze ko habayeho ibiganiro byo gusaba izindi nteko zishinga amategeko z’ibihugu kugira amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside ayabo, ndetse hakabaho no kuyahuza ariko ibi ntibirakorwa, ariyo mpamvu bikwiye kwitabwaho.

Ibi byaha ndengamupaka bihungabanya umutekano w’u Rwanda, bikanabangamira imibereho myiza y’abaturage leta yiyemeje guharanira.

Igihe.com

 

Exit mobile version