Site icon Rugali – Amakuru

Bagogwe bavandimwe

Imvugo ya Adeline Rwigara ko arimwe umwicanyi Paul Kagame akoresha mukurimbura abanyarwanda yakwiye kubakebura kuko yuje ukuri kuzuye mumitima ya benshi batabasha kuvuga, kandi bikaba bishobora kuzababyarira ikibazo gikomeye ahazaza.

Nikoko birazwiko mubarinda umwicanyi Paul bazwi nkaba GP higanjemo insoresore z’Abagogwe, aba bakaba nomuyindi mitwe idasanzwe ikoreshwa mukwica abo FPR idashaka, gusa igitumye mfata akanya nkabandikira nuko nziko mukoreshwa mubyo mudafitemo inyungu, bamwe babeshywa ngo niza matutsi ngo mugomba kurwana kungoma yanyu yahe yokajya ?

harya ninde mwenewanyu ukomeye muricyogisirikare ? Colonel umwe rukumbi mugira ntimuzi uko bahora bamufunga bafungura nkinzugi zinzu ? bamucura bufuni na buhoro ?nako ngo umukwe wanyu bamushinze MINADEF ngwayikoremo iki ahetse inyonjo zimubwira ibyo akora? ninde mwene wanyu ukomeye munzego zindi za leta ? Rwigamba ??? Ntamikomere mbonye niwe ubizi !ubwo mugiye kumbwira Depite Eugene Barikana,ubeshejweho noguhakirizwa no kuregana nkumwana wuruzingo uriya we arutwa no kutamugira uretse guhakishwa benewabo Ntakindi yamara .

Ese FPR yabamariye iki uretse kuba yarabishe ngo bigerekwe kuri Habyarimana ?

wenda ibyo ntimubizi cyane cyane abato nkanjye, arikose ntimuranamenya uwabiciye i Mudende ngo abone uko ajya Congo ? niba uyu mutamuzi se ntimwanamenya uwabarashe urufaya Nyamishaba na Kiziba ku Kibuye ?ashora baryabana n’ababyeyi mu Kivu nkamatungo ? harya ntabenewanyu barimo hariya ?? Nahose urwo Gashagaza yishwe ejobundi ntasomo byabasigiye? Akaba yarasize biriya bibondo, harya ngo yazize abagizi banabi bataramenyekana?? Ntibateze kumenyekana mukibirirwa inyuma mukanakora ibyo babatuma byose ahubwo nimwe mutahiwe, umwe umwe uko bazajya bamara kubakoresha.

ese none aribenewanyu ninde murimwe uba muri External ???

harya ababyeyi banyu barikwicwa n’ubworo ntimwandusha kumenya uwabanyaze zambyeyi zari mu Gishwati akica nabo yakoresheje nabababonye bose ? harundi se utari abobageneral mwirirwa inyuma babatuma kwica ? harya inkambi z’irwanda na UGANDA zahindutse gakondo yanyu kuberande ? benewanyu babeshejweho nibigori bya HCR mwarangiza ngo murarwana kubutegetsi bwabenewanyu ??

yobaba benewanyu ntibari kubirukana muri Gishwati nkabadafite agaciro kandi mwarihaye !!

Ese kobafunze BIKORO ngo kuko yerekanyeko Gishwati mwayihinga kandi nibidukikije bikabungabungwa harya bo kontawabavanye mu Kagera aho bikatiye za hegitari na hegitari ? ntabidukikije bihaba ? komperuka iyo iburasirazuba arinaho izuba rica ibintu ? Yobaba benewanyu barikubahamagara mugaturana ntibabacire mumakambi cyangwa bagatanga amahoro iyo za Masisi nziko byabafasha kuruta kuboherezayo kwica abomwaturanye bwacya mugasubiranamo nabenewanyu b’ABAJOMBA mupfa inyungu zibyo bisambo.

ese ababyeyi banyu batanze inka zabo n’amaraso yabo ngo barafasha abobagome ubu bungutse iki bibabujije kurenganywa no gukeneshwa ? Ntibagiwe kubacyurira burimunsi kobinjiye mumodoka batazi iyo igana !

Narondogoye ariko kambasabe akantu kamwe nsoze.

Nziko murimwe harimo abagabo b’intwari nziko mugira ubumwe kandi muhuza urugwiro, ndabasaba ko ibyo mwabikoresha mukwisuzuma mukareka kugumya kohereza abana banyu gukorera uwomwicanyi ejo amateka atazabibabaza.kuko uretse kubafatirana nibibazo nokuba benshi muri mwe barabakenesheje bakaba badafite aho baba nkabatagira gakondo ubundi bakabakoresha munyungu zabo ntarundi rukundo babafitiye. kansoze mbasuhuza mwese aho muri hirya no hino ku isi aho iminsi yabatatanyirije ntibagiwe nabari ku ivuko, ngirango mutarurane muhugurane n’INDIGITE muzitarure, mwese

Abacinya,
Abahamure
Abagomera
Abagunga
Abeneyuhi
Abagera
Abasinga
Abajinyo
Abatega
abadwege
abacensha

Nabandi ntavuze ndabakunda cyane

Umuvandimwe wanyu

Kabeja Luther

Exit mobile version