Site icon Rugali – Amakuru

Bagiye kwahuka mu baturage babacurike babaka za mituweli Kagame we ari guceza no gusheta ayavuye mu misoro yacu

CHUK: Imisanzu ya mituweli ntihagije mu kwishyura serivisi z’ubuvuzi. Umuyobozi w’Ibitaro by’Ikitegererezo bya Kaminuza (CHUK) Dr. Hategekimana Theobald, yasabye ko ikigega cya mituweli cyongererwa ubushobozi kuko kitabasha kwishyura serivizi ibitaro bitanga.

Dr Hategekimana yavuze ko nk’abatanga serivisi z’ubuvuzi basanga mituweli izishyura make ku yo zakabaye zishyurwa, bigatuma bahora mu bibazo byo kubaka ubushobozi bw’ibitaro.

Yabitangaje tariki ya 26 Gashyantare 2018, ubwo yasesenguriraga abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, mu ngendo bamazemo iminsi bareba uko serivisi z’urwego rw’ubuzima zihagaze haba mu bitaro, ibibo bya Leta no mu ngaga zihuza abakora mu myuga ishamikiye ku buvuzi.

Dr. Hategekimana yemeje ko mituweli ubwayo ari nziza cyane, nk’ikintu cyatanze umusaruro mu Rwanda kikaba ikitegererezo ku gihugu no ku isi hose ariko ikeneye ubundi bufasha.

Yavuze ko mituweli yongerewe ubushobozi, yabasha kwishyura serivisi z’ubuzima ku giciro nyacyo, bityo ibitaro bigatanga serivisi nziza kandi bibashe no kugira icyo byongera ku mushahara w’abakozi.

Ati “Ikibazo tugifite mu kwishakamo ubushobozi bw’amaafaranaga aturuka muri serivisi dutanga ni uko serivisi dutanga zishyurwa make (under cost). Iyo ni imbogamizi ikomeye cyane duhura na yo, igomba gushakirwa ibisubizo, tukabona nk’ubuvugizi cyangwa se uburyo serivisi dutanga zishyurwa ku giciro nyacyo.

Cyane cyane ndabivugira ku bijyanye na mituweli; iyo urebye umuturage ukuntu yishyura ya mafaranga 3.000 akaza akivuza, yamara kwivuza tukamuha serivisi zose zimwe zigura miliyoni eshanu cyangwa esheshatu harimo ikibazo gikomeye kuko ariya mafaranga iyo uyateranyije usanga atarenze miliyari 20 kuzamuka kuko twarabibaze, noneho hakazamo n’ariya Leta ishyiramo hakazamo na 1% y’ubundi bwishingizi bashyiraho, yose iyo uyateranyije ku mwaka ntagera kuri miliyari 30.”

Dr. Hategekimana yakomeje agira ati “Urebye ibitaro byose, kuva ku kigo nderabuzima ukagera ku bitaro by’ikitegererezo urebye serivisi batanga, ukareba n’igiciro cyazo ntabwo bishobora guhura, birarenze.”

Ingingo yo kunganira ubushobozi ikigega cya mituweli iherutse gufatwaho umwanzuro mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 5 Ukuboza 2017, bisobanurwa na Minisiteri y’Ubuzima ko bitavuze kongera umusanzu wa mituweli ariko hazashakwa ubundi buryo bwo kongerera imbaraga icyo kigega cyane ko serivisi z’ubuzima zigenda zihenda kandi hakiri n’umubare uteri muto w’abarangiza umwaka wa mituweli bataguze ubwishingizi bajya kwivuza bakabera umuzigo ibitaro byabahaye serivisi.


Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa muntu Niyongana Gallican, iburyo amaze kumva ibyo Dr. Hategekimana Theobald abasobanuriye ku mitangire ya serivisi mu bitaro bya CHUK (Foto James R)

Imvohonshya.co.rw

Exit mobile version