3-05-2016 – Saa 10:29
na Ferdinand Maniraguha
Jean Baptiste Bagaza wahoze ayobora u Burundi arwariye bikomeye mu bitaro byo mu Bubiligi, nubwo indwara arwaye itaratangazwa.
Bagaza wayoboye u Burundi kuva mu 1976 kugeza mu 1987, byakunze guhwihwiswa ko yaba yapfuye ariko yaba we, Leta y’u Burundi n’Umuryango we bakabihakana.
Byongeye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, ariko abinyujije kuri Twitter ye, Willy Nyamitwe ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w’u Burundi yahakanye ayo makuru, gusa avuga ko arwaye bikomeye.
Yagize ati “Bitandukanye n’ibihuha, Perezida Bagaza ntabwo yapfuye ariko ari mu bihe bikomeye mu bitaro byo mu Bubiligi.”
Bagaza w’imyaka 69 yabaye Perezida wa kabiri w’u Burundi.Yaje guhirikwa ku butegetsi ubwo yari mu ruzinduko mu mahanga tariki ya 3 Nzeli 1987, asimburwa na Petero Buyoya.
Bagaza yahise ajya mu buhungiro muri Uganda, ahava ajya muri Libya kugeza ubwo yongeye kugaruka mu gihugu mu mwaka wa 1993.Kugeza ubu Bagaza yari umusenateri nk’uko bigenda ku muntu wese wabaye umukuru w‘igihugu mu Burundi.
Source: Igihe.com