Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko abantu bukurikiranye bafungiye kuri sitasiyo za polisi bubashinja ibyaha byoroheje kuva uyu munsi batangiye kurekurwa.
Kugeza ubu umubare w’abagomba kurekurwa mu gihugu hose ntabwo uzwi neza nk’uko Faustin Nkusi umuvugizi w’ubushinjacyaha abivuga.
Mu Rwanda, abantu 82 nibo bamaze gusangamo Covid-19, muri bo 13 ni abayanduriye mu gihugu bahuye n’abayanduye baje bavuye mu mahanga.
Faustin Nkusi yabwiye BBC ko muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe kubera iki cyorezo bakiriye amadosiye y’abantu bashinjwa ibyaha binyuranye.
Ati: “Ariko ubu ntidushobora kubageza mu nkiko kuko Urukiko rw’ikirenga rwafashe icyemezo ko inkiko ziba zihagaritse imirimo, kuko mu guca imanza haba hari abantu benshi bashobora kwanduzanya”.
Bwana Nkusi avuga ko kubera iyo mpamvu Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yafashe icyemezo ko muri abo bafashwe hari abagomba kurekurwa.
Ati: “Abo ni abakoze ibyaha byoroheje barekurwa by’agateganyo kugira ngo umubare w’abafungiye kuri za station za polisi ugabanuke hasigareyo bacye.
Abo [bazasigara] ni abakekwaho ibyaha biremereye nk’ubwicanyi, gusambanya abana, gucuruza abantu n’bindi nk’ibyo biremereye”.
Bwana Nkusi avuga ko abenshi mu bari kurekurwa ari abafunzwe muri iki gihe cya coronavirus.
Ati: “…kuko ubundi sitasiyo ya polisi ntimarana abantu iminsi irenze itanu(5) kandi ubu tumaze iminsi 14 kuva twatangira kuba turi gukorera mu ngo, abenshi rero ni abafashwe muri iki gihe cya coronavirus”.
Gufunga abandi bizakomeza?
Icyemezo cy’ubushinjacyaha ntikireba abakatiwe n’inkiko bafungiye muri za gereza, n’abafungiye mu bigo bishyirwamo abitwa inzererezi, abafatwa bacururiza ku mihanda n’ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye yakunze kuvuga ko mu Rwanda haba ubucucike muri gereza no muri ibi bigo bishyirwamo abantu. Ibirego leta y’u Rwanda yagiye ihakana.
Muri ibi bihe Abanyarwanda bategetswe kuguma mu ngo zabo hari ibyaha bitandukanye biri kuvugwa, cyane cyane ubujura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo.
Bwana Nkusi nawe avuga ko abakora ibyaha badahagarara mu gihe cy’icyorezo, bityo ababikurikirana nabo bazakomeza akazi kabo.
Avuga ko Ubushinjacyaha nabwo buzakomeza gukurikirana abakora ibyaha, ariko hakarebwa ibyo kwirinda gufunga abantu benshi kuri sitasiyo za polisi mu gihugu batari buburanishwe.
Bwana Nkusi avuga ko abari kurekurwa aho bari bafungiye hagenzurwaga n’abashinzwe ubuzima.
Ati: “Nta kibazo gihari ku buryo twavuga ko hari abagiye gusohoka bakajya kwanduza abandi, kuko ahantu hose hari abantu nk’aba inzego zibishinzwe ziba zahakurikirana ku buryo bwuzuye”