Site icon Rugali – Amakuru

Bafunge byose ariko iyo RIB ya Kagame itoteze abantu kuko yo ntacyo kwibuka biyirebaho?

Aba bayobozi ba RIB mufate amazina yabo mu mutwe kuko bazabazwa inzirakarengane zirimo Kizito, Bahati, Twagirimana, Rusesabagina n'abandi

Mimi Kagabo ati: “Sick and tired of this. Ntitwakwibuka tutabangamiye abandi nabo bibuka? Ese kuki turangamira ku mazina y’ubwicanyi aho kureka ngo buri wese yibuke abe ukwe?
Ubu abantu bahanuye indege yabaye imbarutso y’ubwicanyi ndengamere badutegeke uko tuzajya twibuka natwe tugende buhumyi?

Bafunge byose ariko iyo RIB yabo itoteze abantu kuko yo ntacyo kwibuka biyirebaho? Sinkinavuga ngo mundeke nibuke abanjye nanjye simbabangamira mwibuka abanyu kuko naje gusanga bose ari abacu.

Banyarwanda barenze kuri izi kinamico, muze turwane kuri ejo hazaza kuko ahashize ho ndabona ari ahabapfu (oya simvuga abatuvuyemo, ndavuga abapfapfa bamira bunguri ibyo bategetswe, batanareba ko bihindagurika kurusha ibihu!)

Exit mobile version