Site icon Rugali – Amakuru

Babwire! Nakoreye igihugu wowe utaraza mu Gisirikare- Gen Rusagara abwira Umushinjacyaha umushinja

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara uyu munsi uri kwiregura mu rukiko rw’Ubujurire, yagarutse ku mateka ye mu ngabo z’u Rwanda, Umushinjacyaha umushinja amusaba kuvuga ku byo aregwa aho kujya hanze y’ikiburanwa, undi amusubiza agira ati “Ibyo nakoze nakoreye igihugu wowe wari utaraza mu gisirikare.”

Rtd. BrigGen Rusagara yinubiraga kubuzwa gusuhuzanya n’abo mu muryango we nyuma yo gusohoka mu rukiko
Brig Gen (Rtd) Rusagara wireguraga ku byaha akurikiranyweho birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, yavuze ko mbere y’uko atabwa muri yombi yabanje gutumizwa na Gen James Kabarebe [icyo gihe yari Minisitiri w’Ingabo].

Ngo icyo gihe yitabaga Gen Kabarebe, barahuye ari kumwe na Maj Gen Jacques Nziza, Gen Patrick Nyamvumba, na Lt Gen Karenzi Karake bakamubaza ku magambo asa nk’ibihuha ngo yariho akwirakwiza arimo ayerekeye ku ifatirwa ry’imitungo ya Rujugiro ngo yanengaga uburyo byakozwe.

Brig Gen Rusagara avuga ko icyo gihe kandi Gen Kabarebe yamubwiye ko RDF itakimufata nk’uwabo kuko yari ari kugaragaza imyitwarire yo kwifatanya na ba Kayumba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umushinjacyaha Cap Nzakamwita Faustin yahise avuga ko uregwa ari kurengera bityo ko akwiye kurekera gusebya inzego.

Rusagara yahise abwiye Umushinjacyaha ko ari kuvuga ibyamubayeho, avuga kandi ko yakoreye igisirikare we [Umushinjacyaha] atarakizamo ku buryo yamuhwitura muri ubwo buryo.

Uyu musirikare mukuru waruhukijwe mu cyubahiro, yagarutse ku mateka ye mu gisirikare cy’u Rwanda, avuga ko yakoze imirimo itandukanye n’amahugurwa yagiye akorera mu bihugu binyuranye.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yatangiye avuga ko urukiko rukuru rwa Gisirikare rwaburanishije umukiriya we rutabifitiye ububasha kuko yari yaravuye mu gisirikare bityo ko yari akwiye kuburanishwa mu nkiko zisanzwe.

Ati “Umusivire aburanishwa ate n’urukiko rwa gisirikare?”

Iburanisha rirakomeje…

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version