Amafaranga akora imihanda Perezida ari bunyuremo asuye abaturage ava he? – Kagame. Mu gusoza Umwiherero w’Abayobozi Bakuru, Perezida Paul Kagame yagaye cyane abayobozi bakorera ku jisho, bagahugira mu byabo bakumva ko azasura abaturage bagakora iyo bwabaga imihanda mishya bakayihanga indi bagakubura, Kagame yavuze ko ayo mafaranga adatangwa n’Ibiro bya Perezida, akibaza impamvu biba bitarakozwe mbere.
Perezida Kagame yavuze ko Abayobozi biherera mu byabo aho gukorera abaturage, n’igihe bamanutse bakagenda biremereje bashaka kubahwa bidasanzwe.
Yavuze ko usanga abayobozi mu nzego z’ibanze bafite “umuco mubi” wa protocol aho ngo bamara amafaranga bishyura ibyo Minisitiri ari bukoreshe aho yagiye, ugasanga hari abamutwaza ikote, yakuramo inkweto bigacika, hakaba abaza kumwitaho.
Kagame yavuze ko iyo agiye gusura abaturage asanga imihanda yaraye ikozwe, kandi ugasanga ibindi byari byarazambye ariko bakumva ko azahagera bakabona kuyikora.
Ati “Ubwo bushobozi bwo gukora imihanda buva he, ko amafaranga aba ahari kuki biba bitarakozwe kera. Ayo mafaranga si Perezidansi iyatanga, ava he?”
Kagame yavuze ko imico ya ‘protocol’ igamije guhisha isura y’amakosa y’abayobozi bakora haba mu kwambura abaturage ibyabo cyangwa kudakora ibyo bakagombye gukora “ibyo yise guhuma amaso”.
Yavuze ko ibyo avuga abayobozi babizi, ndetse ngo bamwe mu ba Minisitiri afitiye amazina bajya mu cyaro ku bera impuhwe bagiriye abantu, ndetse ngo “ahari abayobozi Kagame yahamagaye kuri telefoni avuga ko azabirukana nibakomeza kwiremereza”.
Yavuze ko abaturage basigaye bifuza ko yavuga ngo azaza kubasura gusa kugira ngo ibyo bari bategereje ku buyobozi bikemuke.
Kagame yagarutse ku kajagari k’amadini mu Rwanda ahereye ku yafunzwe mu minsi ishize asaga 700, avuga ko bene ako kajagari ari umurengwe.
Ati “Ayo ma makiriziya 700 mwagiye gufunga hakorerwamo iki. Amadini 700 muri Kigali, ni robine z’amazi, ni amaduka, ni inganda, hakorerwamo iki?”
Source: Umuseke