Site icon Rugali – Amakuru

Babikore no ku ba Padiri nab’ Abasenyeri! Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ku babikira batwite bavuye muri Afurika

Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ridasanzwe, ku babikira babiri b’Abanya-Afurika ariko bakoreraga umurimo w’Imana mu Butaliyani baheruka gukorera urugendo rw’ivugabutumwa muri Afurika, bagasubirayo batwite.

Ubusanzwe iyo umukobwa agiye kuba umubikira muri Kiliziya Gatolika agira indahiro yemerera Imana n’abantu ko mu buzima bwe atazigera akora imibonano mpuzabitsina.

Aba babikira babiri bakoreraga mu Mujyi wa Sicily mu Butaliyani bivugwa ko ubwo bakoreraga urugendo rw’ivugabutumwa muri Afurika bakoze imibonano mpuzabitsina, bagaterwa inda.

Umwe w’imyaka 34 bivugwa ko byamenyekanye ko atwite ubwo yajyaga kwisuzumisha ku bitaro avuga ko aribwa mu gifu, akoherezwa ku bitaro byo mu mujyi wa Palermo bikaba aribyo byemeza ko atwite.

Nyuma yo kuvumbura ko atwite, yahise ahagarikwa, ahabwa ikiruhuko cyo kujya kwita ku mwana we mu gihugu avukamo kitatangajwe.

Mugenzi we wari n’umuyobozi w’Ababikira nawe nyuma yo gusanga atwite inda y’Ukwezi kumwe, yoherejwe mu gihugu avukamo cya Madagascar ngo ajye kwita ku mwana atwite.

Umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Butaliayani yabwiye The Sun ko “Iperereza ryatangijwe kuko bose barenze ku mategeko agenga isezerano ry’ababikira ritabemerera gukora imibonano mpuzabitsina ariko bahagaritswe ngo bite ku bana batwite kuko imibereho yabo ariyo ifite agaciro.”

Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ku babikira batwite nyuma y’urugendo rw’ivugabutumwa bagiriye muri Afurika

evariste@igihe.rw

Exit mobile version