Abasenateri bagaragaje impungenge zitandukanye ku mwanzuro uherutse gufatwa wo kongera ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga.
Ihuriro ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR) riherutse gutangaza ko guhera tariki ya 1 Mutarama 2018, igiciro cy’ubwishingizi ku by’abandi byakwangirika, cyongerewe kuva kuri 40% kugeza kuri 73%; ubwishingizi ku by’abandi wakwangiza n’ibyawe byakwangirika bwongerwa kuva kuri 3.5% by’igiciro cy’imodoka kugeza kuri 4.5%.
Ibi biciro ntibyavuzweho rumwe cyane cyane ku ruhande rw’abafite ibinyabiziga ari na bo bishyura ubwishingizi bwabyo.
Mu kiganiro abasenateri bagiranye na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete bagaragaje ko batewe impungenge n’uburyo ibyo biciro byazamuwe mu buryo butunguranye ndetse bikanagaragara ko hatitawe ku bukungu bw’abaturage.
Visi Perezida wa Sena, Harelimana Fatou, yavuze ko abona kongera igiciro cy’ubwishingizi bizungura sosiyete z’ubwishingizi cyane kurusha abakiliya bazo.
Fatou yavuze ko atumva uburyo abatunze imodoka biyongera umunsi ku wundi ariko sosiyete z’ubwishingizi zo zigahomba.
Yagaragaje ko hongerewe igiciro cy’ubwishingizi hatitawe ku izamuka ry’ubukungu bw’abaturage.
Yagize ati “Umuturage afite agahinda niba yari afite imodoka ahembwa ibihumbi 200 cyangwa 300, amafaranga y’ubwishingizi akaba yikubye kabiri kandi umushahara we utariyongera, ni ikibazo. Ntabwo tugomba kwigereranya n’ibihugu byateye imbere.”
Yongeyeho ati “Turimo kuzamura ubwishingizi ariko ubukungu bw’umuturage butazamutse. Harimo ikibazo. Na ba bandi bake bakoreshaga imodoka baraziparika cyangwa se bazigendemo nta bwishingizi.”
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, yavuze ko atumva uburyo ibiciro by’ubwishingizi byazamutse nyamara hatarebwe niba ubukungu bw’abaturage cyangwa imishahara yabo yariyongereye.
Yavuze ko niba sosiyete z’ubwishingizi zizajya zizamura ibiciro uko zishatse bishobora kuzabangamira bamwe bakaba banareka kuzigendamo.
Minisitiri Gatete yavuze ko hajya kuzamurwa ibiciro hagendewe ku nyigo yakozwe n’ikigo cyigenga Acsterv, nyuma y’uko sosiyete z’ubwishingizi zigaragaje ko kugendera ku mategeko agenga ubwishingizi yari asanzweho biri kuzigusha mu gihombo.
Gatete yavuze ko hazamuwe ibiciro hakurikijwe iyo nyigo icyakora anasezeranya ko hari irindi tegeko rishya ry’ubwishingizi rigeze kure ritegurwa.
Yavuze ko ku bijyanye n’ubushobozi bw’abaturage ngo hari itegeko rigena umushahara fatizo rigiye kugezwa mu nama y’abaminisitiri, rizakemura icyo kibazo kuko ubu hifashishwaga umushahara fatizo washyizweho mu 1978.
Yavuze ko impungenge abaturage bagaragaje z’uko ibiciro byabituye hejuru zumviswe, ibyo biciro bikaba bigiye kuzamurwa mu byiciro bibiri aho kubishyiriraho rimwe.
Muri uyu mwaka ibiciro bizongerwa ku kigero cya 60 % noneho umwaka utaha byongerweho 40 % yari isigaye.
Inkuru irambuye mu kanya…