UBURANGARE BWA PEREZIDA HABYARIMANA NA MUSENYERI NSENGIYUMVA VISENTI NIBWO BWICAJE ANTOINE KAMBANDA KU NTEBE Y’IKITABASHWA YA ARIKIDIYOSEZI YA KIGALI NONE KILIZIYA GATULIKA Y’U RWANDA INKOTANYI ZIGIYE KUYISENYA BURUNDU ABAPADIRI N’ABAKIRISITU BABIREBA
Mu myaka 10 nakoreye Kiliziya Gatulika y’u Rwanda nkora muri Radio Maria Rwanda (2004-2014) nabanye kandi nkorana bya hafi cyane n’abasenyeri ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda, abapadiri, abakirisitu, ku buryo amaparuwasi yose yo mu Rwanda nayagezemo. Abapadiri n’abasenyeri bo mu Rwanda nabanye nabo, nakoranye nabo, nasangiye nabo ku meza yabo, nararanye nabo mu myiherero, nageze mu mbere zabo…
Ninjiye mu nama zabo nyinshi… ku buryo icyo ntabaye ni Padiri gusa. Na Musenyeri Kambanda Antoine turaziranye neza, nawe aranzi, ndamuzi, twarakoranye ari Recteur muri Philosophicum I Kabgayi, twarakoranye ari Cecteur mu Nyakibanda asimbuye Smaragde Mbonyintege guhera mu 2006 najyaga musangayo, anabaye Musenyeri wa Kibungo twakomeje kujya duhurira mu bikorwa bya Kiliziya Gatulika binyuranye.
Nabwiwe nabo ibintu byinshi ndetse bimwe ntashobora kuvugira ku karubanda kuko birebana n’umwimerere wa Kiliziya Ibi ahanini bakaba barabimbwiraga kubera isano mfitanye na Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga i Kabgayi mu 1994 akicirwa hamwe n’abandi basenyeri bagenzi be n’abasaseridoti i Gakurazo aho mvuka. Urupfu rwa Oncle wanjye Musenyeri Rwabilinda Jean Marie Vianney rero rwababaje cyane abasenyeri n’abapadiri bo mu Rwanda rurabashegesha cyane uhereye kuri Musenyeri Ntihinyurwa kugera no ku bandi bose bitewe n’uko mu 1996 Papa Yohani Pawulo wa II yagombaga gushyiraho Diyosezi ya cumi mu Rwanda yitwa DIYOSEZI YA KIBUYE ikomorwa kuri Nyundo noneho Rwabilinda akayibera Umwepisikopi.
Ibi abaturage ntabyo baba bazi noneho nimubimenye ndabibabwiye. Ibi rero nibyo byagiye bituma abapadiri n’abasenyeri mu Rwadna bambwira ibintu byinshi. Nyamara kubera ko nkunda Kiliziya Gatulika y’u Rwanda kubera isano mfitanye nayo, ntabwo nshobora kwihanganira ibirimo kuyibamo nk’aho abategetsi bayo bameze nk’abasinziriye batabona ibirimo kuba kimwe na Vaticani imeze nk’iyakuye u Rwanda ku ibere.
Mu 1986 nibwo Inkotanyi Musenyeri Antoine Kambanda yagiye kuneka mu Nyakibanda avuye muri Uganda
Uyu musenyeri Antoine Kambanda mubona ni umunyarwanda simbihakana ariko amateka ye ni FPR y’umwimerere igenda mu nzira. Musenyeri Kambanda ari mu banyarwanda bahungiye muri Uganda mu 1959/1961 akiri umwana muto. Agezeyo yize amashuri abanza nk’abandi bana, yiga ayisumbuye. Mu 1985/1986 nibwo ubucuti hagati ya perezida Habyarimana na Museveni bwari bushyushye mbese ibintu ari ibicika nta wakwitambikamo. Mu gihe Museveni yafataga ubutegetsi i Kampala we na UNAR yaje nyuma gato guhinduka FPR bari baramaze kunoza umugambi mugari wo kuzakura Habyarimana ku butegetsi ariko Habyarimana we atazi ikipe ikina n’indi.
Muri uko kwezi kwa buki hagati ya Habyarimana na Museveni nibwo Museveni afatanije n’abasenyeri ba Uganda basabye Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali babinyujije kuri Habyarimana ko bahana abaseminari u Rwanda rukohereza abo rushaka kujya kwiga muri Uganda na Uganda nayo ikohereza mu Rwanda abo ibona ari ngombwa. Ubwo nibwo Kambanda yoherejwe mu Rwanda kuhigira iseminari nkuru mu Nyakibanda ariko mu by’ukuri ntabwo yari agiye kwiga gusa ahubwo yari n’intasi ya FPR mu mugambi mugari wo gutegura kuzatera u Rwanda no kuzahitana abasenyeri no kwica Habyarimana. Igitangaje ni uko u Rwanda rwo nta museminari n’umwe rwigeze rwohereza kwiga muri Uganda. Umuzi azamumbwire.
Mu myaka yose Kambanda yize mu Nyakibanda mu biruhuko yajyaga muri Uganda gutanga raporo y’ubutasi bwe nyamara abategetsi b’u Rwanda icyo gihe ntibabyiteho kuko yari yaragiye kwiga mu Rwanda ku kimeze nk’amasezerano y’ibihugu byombi mu mutaka w’idini rya Gatulika ku buryo ahari n’uwari kuvuvura avuga ko ari intasi bitari kumugwa amahoro.
Musenyeri Kambanda ashobora gufatwa nk’umufatanyacyaha wa Paul Kagame mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kwica abasenyeri i Gakurazo taliki 05 Kamena 1994
Taliki ya 7 n’iya 8 Nzeri 1990 nibwo Papa Yohani Pawulo wa kabiri yari mu Rwanda (ku kibuga cy’indege i Kanombe, Nyandungu, Kabgayi, i Mbari mu Kinini…) Aho mu Kinini niho yahereye ubupadiri Kambanda Antoine. Nk’uko amateka abigaragaza ndetse n’abanyarwanda n’isi yose tukaba tubizi, nyuma y’iminsi 22 gusa Kambanda ahawe Ubupadiri, inkotanyi zahise zitera igihugu. Kambanda yahamye mu Rwanda nk’umupadiri mushya. Umuntu akaba yakwibaza impamvu amaze guhabwa ubupadiri atasubiye muri Uganda ngo ajye kuba ariho akorera ubutumwa kuko n’ubwo yari umunyarwanda kavukire ariko yari afite sitati y’ubuhunzi muri icyo gihe kandi abari barahunganye nawe bari bataremererwa gusubira mu Rwanda.
Urupfu rw’abasenyeri n’abapadiri Kagame yarimburiye ku gasozi gatindi ka Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 hagapfiramo na marume Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga cya Musenyeri Nsengiyumva Tadeyo wa Kabgayi njye mbona mu bakwiye kururyozwa na Musenyeri Kambanda arimo kubera impamvu zikurikira :
Abafite ubumenyi mu mategeko no kugenza ibyaha bazi icyo twita UBUFATANYACYAHA icyo aricyo. Ibyo kuba Kambanda yari intasi ya FPR mu gihe cyose yigaga mu Nyakibanda, ni ibintu bizwi kandi byirirwa bivugwa n’abapadiri n’abasenyeri bo mu Rwanda bo muri iki gihe. Ubwanjye nabibwiwe n’abapadiri batabarika ko guhera mu 1985 kugeza mu 1990 yiga mu Nyakibanda yabaga arimo kwamamaza amatwara ya FPR mu badiyakoni abakangurira kohereza abasore bene wabo mu myitozo ya gisirikari ya FPR yarimo gutegurirwa muri Uganda. Niba umuntu agiye ibunaka gutata (kuneka) kugira ngo uzahatere, hanyuma wahagera ukica abantu, mu by’ukuri wa wundi wohereje kuhatata nawe aba yarafatanije nawe kubica kabone n’iyo ataba yari ahari mu gihe bicwaga. Nyamara ikibabaje ni uko abapadiri bo mu gihe cye ntako batagize ngo basobanurire abategetsi ba Kiliziya n’abayobozi b’urwego rw’iperereza kwa Habyarimana ko Kambanda ari ikibazo ku mutekano w’igihugu ariko perezida Habyarimana na Musenyeri Nsengiyumva Visenti bakabazibiranya babasubiza ko ibyo ari ibihimbano kuko umwana bahawe na perezida Museveni ari inyangamugayo none ikivuyemo murakibonye.
Paul Kagame na Musenyeri Kambanda: mu mugambi wo gusenya Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ku kiguzi icyo aricyo cyose
Musenyeri Kambadna ateye agahinda. Nawe se koko wareba ukuntu Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa isi yose ivuma wowe ukamwita impano y’Imana yahawe u Rwanda n’Afurika koko? Ariko nanjye numva ngo ndijijisha, none se yabuzwa n’iki kumwita atyo kandi umugambi wabo ari umwe (gusenya Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku kiguzi icyo aricyo cyose).
Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko abanyarwanda baryaryana bakicecekera, iyo Kagame atinyuka kubwira abasenyeri mu ruhame ngo azabaha inkunga yo kubaka icyicaro cya Arikidiyosezi ya Kigali amaze imyaka 24 atarasaba imbabazi ku basenyeri bacu yishe, ku bapadiri bandi yarimburiye ku Rweserto, ku rupfu rwa Musenyeri wa Ruhengeri Phocas,…
Ubwo aba yumva mu bwenge bwe ari muzima? Ababyumva se bo bakamukomera amashyi bo mu bwenge bwabo ni bazima? Njyewe se ubyandikaho buri munsi nsaba ubutabera n’ubwiyunge buhamye mu bana b’u Rwadna ariko simbihabwe nyamara ngakomeza kuvuza iya bahanda ubwo njyewe amaherezo azaba ayahe??? Banyarwanda mbahaye akanya mutekereze gato: Umuntu akwiciye abasenyeri, akaguhotorera abapadiri yarangiza akagusezeranya kuzaguha amafaranga yo kubaka inzu y’amatafari atarakubwira impamvu yakwiciye abawe kandi nawe ushoboye kuyiyubakira wayemera???
Musenyeri Ntihinyurwa azi neza ko Kiliziya Gatulika y’u Rwanda igeze aho umwana arira nyina ntiyumve
Perezida Kagame mubona uriya niwe mwanzi wa mbere wa Kiliziya Gatulika ku rutonde rw’abanzi bayo ifite ku isi. Paul Kagame kandi niwe mwanzi wa mbere w’abanyarwanda bose abahutu n’abatutsi. Impamvu ni uko Kagame avuga ko Kiliziya ariyo yatumye abatutsi bamburwa ubwami mu 1959 ubutegetsi bugahabwa PARMEHUTU. Iki kintu Kagame cyanze kumuva mu mutwe. Icyo rero nicyo Kiliziya ikiryozwa na bugingo n’ubu. Icyo kintu nicyo cyateye urwango runuka hagati ya Kagame na Musenyeri Ntihinyurwa kugeza n’ubu agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ibintu bitarajya mu buryo.
Urwo rwango n’inzika biranga Paul Kagame kandi ni nabyo byatumye akomeza kwiyenza kuri Musenyeri Ntihinyurwa ngo yimuke ave haruguru ye. Nyamara icyo abanyarwanda bose bakwiye kumenya ni uko hakurikijwe amategeko ahubwo Paul Kagame ariwe ukwiye kwimuka kuko hariya hubatse icumbi rya perezida ari mu kibanza cya Arikidiyosezi ya Kigali.
Abanyarwanda musoma iyi nyandiko mushobora kwibaza uko byagenze kugira ngo iriya nzu yubakwe(icumbi rya perezida). Umunsi umwe perezida Habyarimana wagombaga gutaha i Kanombe yagiye gusura Musenyeri Nsengiyumva Visenti basangira byeri noneho bamaze kuyihaga bugorobye nibwo Musenyeri Nsengiyumva Visenti abwiye Habyarimana ati ariko ukomeza kuvunika utaha i Kanombe kubera iki ko hano hari ikibanza kinini uwagukeberaho ukahubaka inzu byakugwa nabi? Ni uko icumbi rya perezida ryahubatswe.
Ndetse harimo urugi ruhuza impande zombi ariko Kagame ahageze yararwishe njyewe wajyaga kwa Musenyeri Ntihinyurwa inshuro nyinshi nabonye ibimenyetso byerekana aho urwo rugi rwahoze. Ku ruhande rwo kwa Musenyeri (ahagana ruguru) urugi ruraboneka ariko ku rundi ruhande rwerekera kwa Kagame mu rugo yubatseho urukuta rw’amatafari urugi araruhomera bisobanuye inzika n’urwango rukomeye Kagame yanga Kiliziya n’abahutu bene yo nk’uko ariko akunze kubivuga we na Tito Rutaremara. Ibi bikaba byerekana ko nta mpamvu n’imwe Kagame afite yatuma ategeka Kiliziya kwimura inyubako zayo ko ahubwo ariwe ukwiye kubabererekera akajya ataha kuri Muhazi aho yihitiyemo cyangwa akajya kubaka ahandi hose ashaka mu Rwanda.
Paul Kagame noneho Kiliziya Gatulika mu Rwanda ayifashe umurizo
Mu Kinyarwanda iyo uvuze ngo kanaka yafashe ikintu runaka umurizo ntabwo uba uvuze ko icyo kintu gifite umurizo. Kiliziya Gatulika ntabwo ifite umurizo. Ahubwo iyo mvugo iba ishaka kwerekana ko icyo kintu ugifite mu biganza byawe ku buryo burunduye. Imigambi ya FPR yo kurimbura abanyarwanda ni myinshi ntaho irajya rwose. Musenyeri Ntihinyurwa n’aho yari amabuye. Kuva Kagame yagera ku butaka bwa Kigali ntiyigeze amuha amahoro amuhimbira ibyaha atakoze kubera rwa rwango nababwiye hejuru.
Nibuka neza ko Musenyeri RUBWEJANGA umututsi wubashywe mu Rwanda kandi w’imfura utapfa kubona ariwe wigeze guha Paul Kagame na Tito Rutaremara gasopo ko bakwiye guha Ntihinyurwa amahoro n’ubwo bitababujije gukomeza kumuzengereza. Impamvu naditse ubu butumwa ntabwo ari ukujajwa cyangwa kwivanga mu mikoranire hagati ya Kiliziya na Leta y’u Rwanda n’ubwo bwose nzi neza ko iyo mikoranire mu Rwanda mu by’ukuri itagihari kubera intambara y’ubutita itutumba guhera mu 1994 kugeza n’uyu munsi.
Nanditse ubu butumwa kugira ngo abanyarwanda bamenye ukuri kandi nibabona Kiliziya Gatulika mu Rwanda isenyutse bazamenye uko bigenze, bazamenye ababikoze n’impamvu byakozwe bityo kandi si kera ni vuba na bwangu ubwo Kabanda ageze muri uriya mwanya agahuru kagiye kubyara umunyutsi.
Perezida Habyarimana wishe Kayibanda agafata ubutegetsi njye mbona atari azi agaciro kabwo
Umwanditsi ntako atagoragoza: Burya politiki niwo mwuga ugoye kuruta indi yose. Gufata ubutegetsi ni ikintu kimwe ariko kuburinda no kububumbatira kikaba ikindi. Habyarimana iyo aza kuzirikana neza impamvu Kayibanda yafashe ubutegetsi ntabwo byari kumutwara umwanya munini cyangwa ngo bimusabe gutekereza byinshi ku kumenya ukuri. Nyamara Museveni w’ikirumirahabiri n’indyarya yaramucengeye amuca munsi we atabizi kubera nyine kwa kutareba kure kwe kugeza agejeje mu mbere ze abazamuhitana kandi koko baramnwishe.
Bavandimwe banyarwanda, nimukanguke, nimuhumuke, nimusenge ariko munatekereza kandi buri munsi muzirikana ko FPR nta kindi cyayizanye mu Rwanda uretse gucamo ibice abana b’u Rwanda no kubarimbura. Twibuke ko Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ariyo yatanze umusanzu ukomeye mu kugera ku mpinduramatwara yagejeje abanyarwanda kuri Repubulika taliki 01 Nyakanga 1962. Rero kwicaza mu bushorishori bwa Kiliziya inkotanyi zirwanya iyo Repubulika, nta kuyisenya birenze ibyo.
U Rwanda rukeneye abategetsi barukunda, bakunda abaturage barwo, babifuriza ineza kandi babashishikariza amahoro no gutera imbere mu rukundo, mu bworoherane no mu kwiyunga kwa nyako ubutabera bugakora akazi kabwo neza, abanyabyaha bose bagahanwa ntihabe umwana umwe ukubitwa iminyafu ngo undi avune umuheha bamwongeze undi.
Nta wundi muntu n’umwe ugomba kuryozwa cyangwa kubazwa ibyerekeranye n’iyi nyandiko uretse njyewe “UDAHEMUKA Eric” uyanditse. Ikindi mpaye website zose z’abanyarwadna zikorera mu buhungiro n’izikorera mu Rwanda zibishaka gutangaza iyi nyandiko.