Site icon Rugali – Amakuru

Ba bicanyi ba DMI ya Kagame baje kwica Ntirutwa Theophile barangira bishe Pastor Bapfakurera Théonèste

Ntirutwa Theophile

ABICANYI BA KAGAME BATEYE THEOPHILE NTIRUTWA BICA UTARIWE,POLISI IJE GUTABARA IMUTWARANA N’UMUGORE IBAFUNGA BOMBI.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Gicurasi 2020 abicanyi bidashidikanywaho ko ari aba Kagame bateye umuyoboke w’ishyaka DALFA Umurinzi rya Madame Ingabire Victoire, witwa Ntirutwa Théophile bagamije kumwica ariko baribeshya bica utariwe.

Nk’ibisanzwe ahantu hose habaye ikibazo abaturage basabwa guhamara Polisi, Ntirushwa nawe yahamagaye Polisi maze abicanyi ba Dan Munyuza (Umuyobozi w’igipolisi cy’u Rwanda) batangazwa no kumva uwo bagiye bagiye kwica ariwe urimo kubahamagara! Isoni zashize mugihugu, Polisi aho kumutabara no kumufata mu mugongo yahise imuta muri yombi ndetse igerekaho n’umugore we witwa Mushimiyimana Emerita babatesha abana b’inshuke ubu twandika iyi nkuru ijoro ribaye irya kabiri!

Ibyo byose byabaye ahagana mu ma saa yine z’ijoro mu Murenge wa Muyumbo mu Kagali ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Gitaraga ho mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba aho Bwana Ntirutwa yacururizaga boutique, aba bicanyi bari benshi kandi bafite amakuru!

Babanje kureba umuturunyi wa Ntirushwa unacumbikiye mushiki we witwa Francine, uwo akaba ari umugabo witwa Rudasingwa Jean Bosco baramushorera ngo najye kubereka abantu acumbikiye. Nawe yabajyanye abageza kwa Francine, bamugezeho bati jya kutwereka aho musaza wawe akorera, babashorera bose n’uwo Rudasingwa.

Bageze aho Ntirutwa akorera, basanga umuturanyi we akaba na nyir’amazu akoreramo ari ku muryango baba bamusunikiye muri Boutique uwo akaba ari uwitwa Hakizimana Froduard. Bahindukirira abandi baturage bacaracaraga, babasaba kujya mu mazu yabo kandi bagahita bazimya amatara!

Aho muri Boutique Ntirutwa yari amaze guha Pasiteri Bapfakurera Fanta bamwuka inabi ngo najye iwe. Atararenga umuryango, abicanyi biraye mubo bari bamaze kugeza muri iyo Boutique maze batangira kubahambira.

Umwe muribo nibwo yabajije uwitwa Theo uwo ariwe maze Pasitori Bapfakurera arahindukira ati ni “njye” kuko yitwaga Bapfakurera Théonèste. Abicanyi ntibazuyaje bahita bamwica, bahita banavuga bati uwo twashakaga turamurangije twigendere!

Mu rwego rwo gukanga abaturage bageze hanze barashe isasu hejuru bahita bagenda! Bakiri aho Bwana Ntirutwa yahamagaye polisi ihagera nyuma y’amasaha agera kuri abiri.

Nyuma y’igihe kinini ahagana mu ma saa munani zo mu gicuku polisi yafashe umwanzuro wo kujya gusaka iwe maze birangira itwaye Bwana Ntirutwa n’umugore we basiga abantu bato mu rugo bonyine.

Kuva icyo gihe ntibongeye kugaruka imuhira. Ntawigeze abasha kumenya impamvu iki gipolisi cyagiye kubafunga! Nk’ibisanzwe mu byaha byakozwe n’agatsiko ka Kagame iyi nkuru nta binyamakuru byegamiye kuri Leta byigeze bigira icyo biyitangazaho mu gihugu umutekano uza imbere “kuva igihe u Rwanda rwabereyeho!!!”

Bwana Ntirutwa wahatswe kwica nta gihe kinini yaramaze asohotse muri gereza yaramazemo imyaka ibiri akaza kuyisohokamo agizwe umwere kubyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Uyu mugabo yahoze ari umuyobozi w’Ishyaka FDU-INkingi mu mujyi wa Kigali, ariko aho afunguriwe agasanga Madame Ingabire Victoire yashinze ishyaka riharanira iterambere kuri bose DALFA-Umurinzi, nawe yafashe icyemezo cyo kwifatanya naryo kugeza ubu akaba yari aribereye umuyoboke!

Ubu bubaye ubwa kenshi ubutegetsi bwa Kagame bugerabeza cyangwa bwica abatavugarumwe nabwo cyane cyane abo mu ishyaka rya FDU-Inkingi. Nta gihe kirere gishize abantu bambaye impuzngano z’igipolisi cya Kagame batwaye ku manywa y’ihangu Mutuyimana Anselme wari umuvugizi w’iri ishyaka akaza kugaragara yishwe!

Aha biribazwa niba abanyarwanda bazakomeza gutega agatwe, umwicanyi bamuzi kandi nawe atihishira cyangwa ngo abihakane!

REMEZO Rodriguez
Umujyi wa Kigali.

Exit mobile version