Site icon Rugali – Amakuru

Aya mabuye amenshi azava muri Congo -> U Rwanda rurateganya kwinjiza asaga miliyari 510 Frw mu mabuye y’agaciro mu 2019

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, giteganya ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buzinjiriza u Rwanda miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 510 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ubwo iki kigo cyaganiraga na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Mutwe w’Abadepite ku mbanzirizamushinga y’Ingengo y’imari ya 2018/2019, Umuyobozi Mukuru wacyo, Gatare Francis, yavuze ko hari gahunda yo kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bugire uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.

Guhera muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2017, ubucukuzi bwinjirije igihugu asaga miliyoni $373 kuri toni 7000 z’amabuye y’agaciro.

Yagaragaje ko bihaye intego ko umwaka utaha bizikuba hafi kabiri, ndetse bizeye ko bizagerwaho bitewe na gahunda ihari yo guteza imbere ubunyamwuga muri uru rwego.

Gatare yavuze ko ari bwo bwa mbere igihugu kigejeje ku musaruro ungana utyo, aho intego ihari ari ukuwongera.

Yagize ati “Tuzongera umusaruro uturuka mu bicuruzwa by’amabuye y’agaciro twohereza mu mahanga kugera kuri miliyoni $600 ndetse no kongera umusaruro kugera kuri toni 10 000.”

Hari ahantu 13 hari amabuye y’agaciro hazakorerwa ubushakashatsi kugira ngo abashe gucukurwa, umusaruro wiyongere kurushaho.

Indi ntego ni yo gukora ubucukuzi mu buryo bwa kijyambere bakorana n’abashoramari babizobereyemo. Mu kuzamura umusaruro w’uru rwego, Leta yashyize imbaraga mu gukumira abacukuzi badafite intego ihamye bahabwa ibyangombwa ariko bikarangira nta kintu bakoze.

Guverinoma ifite gahunda yo kongera amafaranga ava mu mabuye y’agaciro yoherezwa mu masoko mpuzamahanga kugera ku kigereranyo cya miliyoni 800 mu mwaka wa 2020 ndetse no ku kigereranyo cya miliyari $1,5 mu 2024.

Mu 2015, u Rwanda rwaje ku isonga mu kugira umusaruro mwinshi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rugakurikirwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda rukaba rwari rufite umusaruro wa toni 840 rukura mu birombe 815.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis, yavuze ko hari gahunda yo kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis, yavuze ko hari gahunda yo kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

 


Exit mobile version