Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyagize ubwiru nyir’inzu y’ububiko cyakodeshaga miliyoni 16 kibikamo za mudasobwa. Ubwo kuri uyu wa Gatanu, REB yitabaga Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yabajijwe nyir’iyo nzu yakodeshaga akayabo.
Mu Ukwakira 2017 PAC yabwiye Inteko Rusange y’Abadepite ko REB ikodesha inzu ihenda Leta bikomeye. Iyo nzu ngo yabikaga ibikoresho birimo za mudasobwa ugereranyije uko izindi zikodeshwa muri Kigali ngo byagaragaraga ko ihenda bikabije, aho ngo n’ibikoresho biyirimo byari bike ugereranyihe n’uburyo ingana.
Icyo gihe Depite Mukamurangwa Henriette yagerageje kubaza nyir’iyo nzu ariko ntiyahabwa igisubizo aho byagaragaye ko atabyishimiye.
Kuri iyi nshuro, Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal yabwiye abayobozi ba REB ko hari igihe abadepite bagenzi be bamusabye kubabwira uwo muntu abura icyo asubiza na cyane ko raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta itigeze imugaragaza.
Yagize ati “Baramumbajije mu Nteko ndamuyoberwa, ni nde? Uwo muntu bahaga miliyoni 16 ku kwezi, barabimbajije cyakora nabuze icyo mvuga nababwiye ko ntamuzi. Nimusobanure neza.”
Yahise asaba Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr Ndayambaje René, mu gusubiza avuga atazi nyirayo. Ati “Nyir’iyo nzu y’ubu biko njyewe ntabwo muzi.”
Depite Munyangeyo Théogène yavuze ko atiyumvisha impamvu batavuga uwo muntu na cyane ko byakozwe binyuze mu isoko. Ati “Ikibazo ni ikihe, ko ryari isoko rizwi kuki abantu bishyira mu makosa nta mpamvu?”
Gusa Dr Ndayambaje yavuze ko iyo nzu bahagaritse kuyikodesha.
Uwahoze ayobora REB, Gasana Janvier, yabwiye PAC ko na we atazi uwo muntu, gusa ngo hari ikompanyi basinyanye amasezeraho, aho ngo yibuka izina rimwe ry’uwayasinyeho wari uyihagarariye witwa François.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ya 2016-2017, igaragaza ibibazo mu micungire y’imari muri REB, aho hari ahaboneka ko ibitabo by’ibaruramari bituzuye ndetse no kuba yaragiye ikoresha amafaranga menshi ariko ikaba idafite inyandiko iyasobanura.